Abarimu b’amashuri ya leta muri Kenya bamaze iminsi itatu mu myigaragambyo ikaze basaba leta guca inkoni izamba ikabongerera umushahara bita intica ntikize, ariko kugeza ubu Leta ntacyo irabasezeranya.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abarimu muri Kenya bwasabye ko leta yakongera umushahara fatizo abarimu bahembwa ku kigero nibura kiri hagati ya 50 na 60 ku ijana, kugira ngo imyigaragambyo ihagarare ibiganiro bikomeze.
Muri rusange bifuza ko umushahara wabo wongerwaho 300%.
Leta ya Kenya yakomeje gutsembera aba barimu ivuga ko “Nta n’ifaranga rimwe”
yakongera ku mushara basanzwe bagenerwa, kuko iramutse ibyemeye imishahara y’abarimu ishobora kurenga ubushobozi bw’ikigega cy’imari cyayo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’abakozi ba leta muri icyo gihugu Kazungu Kambi yemeza ko amafaranga abarimu bari gusaba baramutse bayahawe leta yasabwa miliyari 9,3 z’amashilingi, kandi ko itiyiteguye kongera amafaranga ayo ari yo yose ku yo basanze batanga.
Mu biganiro biherutse, Leta ya Kenya yabwiye abarimu ko icyo yabemerera ari ukuborohereza kubona inguzanyo gusa nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibitangaza.
Abarimu nabo ntibakozwa ibyo leta ibabwira, kuko basanga umushahara wabo wiyongereye byarushaho kubazamurira imibereho, kandi no mu gihe bazaba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakazajya bahabwa agatubutse.
Iyi myigaragambyo y’abarimu yakereje ifungura ry’amashuri muri Kenya. Abarimu baremeza ko ikibazo cyabo nikidakemuka imyigaragambyo irafata indi ntera.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu Minisiteri y’abakozi ba leta igirana ibiganiro na komisiyo ishinzwe abarimu, bagashakira hamwe umuti w’iki kibazo gifite ingaruka zikomeye ku burezi muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO