Ihuriro ry’abarimu ba za kaminuza (Uasu) n’iry’abayobozi ba za kaminuza (Kusu) bashyize ahagaragara iri tangazo ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2017, nyuma y’aho leta inaniwe kubahiriza amasezerano hagati y’impande zombi yo kuva mu 2013-2017.
Aya masezerano agamije kongera umushahara no kuvugurura ibigendanye n’imitangirwe yawo abakozi bavuga ko irimo akarengane n’ubusumbane bukabije.
Umunyamabanga Mukuru wa Uasu Constantine Wasonga na Charles Mukhwaya wa Kusu batangaje ko iyi myigaragambyo ireba abanyamuryango bo muri za kaminuza za leta zigera kuri 33.
Dr Mukhwaya yavuze ko hashize imyaka irindwi abakozi ba kaminuza batazamurirwa imishahara kuko babiheruka mu 2010.
Aya mahuriro yombi anavuga ko leta ititaye kuba yagirana ibiganiro na yo nk’uko inkuru ya Daily Nation ibitangaza.
Iyi myigaragambyo ije ikurikira iy’abaganga mu bihe byashize na bo basabaga ko imishahara yabo yongerwa, icyemezo cyatumye urwego rw’ubuvuzi muri iki gihugu buzamba ndetse abatari bake bakahaburira ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO