00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abanyeshuri b’abakobwa 16 bishwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Abanyeshuri b’abakobwa 16 baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye rya Utumishi Girls School riherereye mu Mujyi wa Gilgil muri Kenya.

Iyi nkongi yatangiye mu masaha y’igicuku gishyira kuri uyu wa Kane ubwo abanyeshuri bari baryamye.

Yibasiye icyumba kiraramo abanyeshuri bagera kuri 220. Bahise batangira kugerageza guhunga iyi nkongi bitera umuvundo ukomeye, aho abagera kuri 74 bakomeretse bikomeye.

Kugera ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko harakekwa ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi zakoze ‘Circuit’.

Kugeza mu masaha ashyira igicamunsi kuri uyu wa Kane, ibikorwa by’ubutabazi byari bikomeje.

Iyi nkongi y'umuriro yibasiye inyubako abanyeshuri bararamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages