Iyi Minisiteri yasobanuye ko iyi mpanuka yabereye ku masangano y’umuhanda munini wa Kisumu-Kakamega, aho bisi yarenze umuhanda mu masaha y’igicamunsi.
Impanuka ikiba, hahise hapfa abantu 21 barimo abagabo 10, abagore 10 n’umukobwa umwe, nyuma hapfa abandi bane, kuri uyu wa 9 Kanama hapfa undi umwe.
Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Jaramogi Oginga Odinga, aho bamwe muri bo bakeneye gusimburizwa ingingo z’umubiri, kubagwa ndetse no kongererwa amaraso.
Inzego za Guverinoma, abayobozi bo ku rwego rw’uturere n’abadepite byiyemeje gufasha abakomeretse n’imiryango yabuze abayo. Leta yatangaje ko ikiguzi cyo gushyingura ari yo izacyishyura.
Perezida William Ruto yihanganishije imiryango yabuze abayo n’abakomeretse, asaba inzego zibishinzwe gukurikirana abitwara nabi bagateza impanuka nk’iyi.
Iyi mpanuka ikurikiye indi y’indege yabereye i Nairobi tariki ya 7 Kanama 2025, ipfiramo abantu batandatu. Mu bapfuye harimo abaganga bari bayirimo, abaforomo ndetse n’umupilote.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!