00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abantu 158 bavanywe muri Myanmar aho bari baragurishijwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 November 2025 saa 12:54
Yasuwe :

Sosiyete itwara abagenzi mu ndege, Kenya Airways, yatangaje ko imaze gucyura abantu 158 bari baracurujwe muri Myanmar muri Aziya, mu rugamba rwo kurwanya ibyaha byo gucuruza abantu.

Umukozi ushinzwe imikorere no guhanga ibishya, Helen Mwariri, yavuze ko aba bantu bacyuwe hagati ya Gashyantare na Mata 2025.

Yavuze ko muri uyu mwaka bazakomeza kubarura abantu bagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Yavuze ko abagiye gucuruzwa bisanga mu byago mu gihe bashakisha akazi, abandi bikarangira bagiye gukoreshwa imirimo y’ubucakara.

Ati “Ntabwo tujya dutangaza amakuru yerekeye abacyuwe, gusa dufite abantu babaga barasezeranyijwe akazi muri Myanmar bikarangira bagiye kucuruzwa, bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina, imirimo y’agahato n’ibindi.”

Ubu bushukanyi bukorwa ahanini binyuze mu nshuti za hafi cyangwa abavandimwe b’aba bantu bahuye n’ibyago byo kugurishwa.

Abacyuwe bavanywe muri Myanmar aho bari baracurujwe barenga 158 mu mezi abiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages