Abanyakenya babiri n’umunyatanzaniya umwe bo mu kigero cy’imyaka hagati ya 19-21 bavuga ko ari abanyeshuri, bafatiwe ku mupaka wa Kenya na Somalia.
Polisi itangaza ko ari bo bambere b’igitsinagore bafatiwe muri Afurika y’iburasirazuba bagerageza kujya kwinjira mu mutwe wa Al Shabab muri Somalia.
Nelson Marwa, ukuriye urwego rw’umutekano muri Mombasa yavuze ko aba bagore berekezaga mu myitozo yo kwiga uko batera ibisasu.
Yongeyeho ko Guverinoma yamenye amakuru ko Al Shabab ifite abayihagarariye muri Kenya, bayifasha gushaka abayoboke, kandi hari imwe mu miryango mpuzamahanga yihishe inyuma y’icuruzwa ryari rikorewe abo bakobwa.
Ati “Ko inzandiko zabo zerekana ko ari abanyeshuri, bagiye gukora iki muri Somalia?”
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi yo avuga ko aba bagore bari bagiye kwishyingira mu barwanyi ba Al Shabab nk’uko babyerekanye ku nkuta zabo ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano ukurikire ikiganiro umuyobozi wa Polisi i Mombasa avuga ku ifatwa ry’abo bagore



















TANGA IGITEKEREZO