Itsinda ry’abagore bafite virusi itera SIDA, bagejeje mu Rukiko rw’i Nairobi ikirego cyo kuba barafungiwe imbyaro ku gahato. Abo bagore batanu barasaba impozamarira leta n’imiryango idaharanira inyungu bashinja kuba ari yo yabafungiye imbyaro.
Umwe muri bo, Teresia Otieno, yabwiye BBC ko yafunzwe atagishijwe inama. Yagize ati “ Nagiye kubyara umwana wanjye wa mbere mbazwe umuganga arangije kumbaga ambwira ko nafunzwe burundu birantungura, biranambabaza.”.
Aba bagore bakoze urugendo rw’amahoro rubavana ku Rukiko Rukuru rwa Nairobi bagana ku rubuga rwa Uhuru (ahahariwe ubwigenge) bambaye imipira yamagana iki gikorwa.
Umunyamategeko Allan Machele yavuze ko uburenganzira bw’aba bagore bafite ku rubyaro bwahungabanyijwe.
Ati “ Iyo ufunze burundu abagore nubwo baba bafite virusi itera SIDA, uba uhungabanyije uburenganzira bwabo.”
Guverinoma y’iki gihugu ntacyo iratangaza kuri iki kibazo.
Ntabwo ari muri Kenya gusa kuko n’urukiko rwo muri Namibia muri 2012 rwafashe umwanzuro uvuga ko abagore batatu bafite agakoko gatera indwara ya Sida bafungiwe imbyaro batabishaka.
Ibi bikorerwa kugira ngo batazabyara abana banduye ako gakoko.
Abagore bafungiwe imbyaro bamagana kuzifungirwa bavuga ko bahekuwe kuko abana bavukana agakoko ka Sida bitaweho neza babaho kimwe n’abandi bagakura, bakaramba kimwe n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO