Mu kiganiro ku muyoboro w’Umunyamakuru Mario Nawfal, Katumbi yasobanuye ko byari byarateganyijwe ko aya matora yagombaga kumara umunsi umwe, ariko ko kugira ngo Tshisekedi ayibe, yamaze icyumweru cyose.
Uyu munyapolitiki yanenze amahanga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye Tshisekedi nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora ya RDC yemeje ko ari we watsinze, agaragaza ko yashyigikiye ikinyoma.
Ati “Amatora y’ukuri yari guhagarika iyi ntambara mu buryo bworoshye cyane kubera ko natorewe kuba Perezida. Umuntu watowe yizerwa n’abaturage, agira igisirikare cyiza, agabanya amafaranga ashorwa muri Guverinoma, akishyura neza abasirikare.”
Katumbi yagaragaje ko abasirikare ba RDC badakunda Tshisekedi kuko ngo iyo baba bamukunda, baba bemera kurwanya ihuriro AFC/M23, aho guhunga urugamba.
Yibukije ko ihuriro AFC/M23 riyobowe na Corneille Nangaa ryamaze igihe kinini ryarahagaritse imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza ubwo Tshisekedi yagaragazaga ko ashaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo azayobore manda zirenga ebyiri.
Ati “Bwana Nangaa yahagaritse imirwano mu gihe kirekire. Ubwo Perezida Tshisekedi yashakaga guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo ayobore manda zirenga ebyiri, yatangiye ubukangurambaga mu ntara ku yindi. Nangaa yaravuze ati ‘Oya, ibi ntibishoboka’.”
Katumbi yasobanuye ko umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga ari wo watumye abarwanyi ba AFC/M23 barwana cyane kuko badashaka ko aguma ku butegetsi, kugeza ubwo bafashe umujyi wa Goma na Bukavu.
Ati “Ibi byongereye ubukana [bw’urugamba]. Ataravuga ko agiye guhindura Itegeko Nshinga, aba barwanyi ntabwo bari bakinjiye i Goma na Bukavu.”
Abarwanyi ba AFC/M23 bagaragaje kenshi ko bashaka kuganira n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo bukemure ibibazo byabo, ariko bwarabyanze, bubashinja ubugizi bwa nabi.
Katumbi yatangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukwiye kubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika, irimo kuganira na AFC/M23, kuko ari yo yafasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro.
Yatangaje ko ubwo yatangiraga kuyobora intara ya Katanga mu 2007, yasanze imeze nka "Mpandeshatu y’Urupfu" kuko yarimo imitwe yitwaje intwaro myinshi yicaga abaturage, asobanura ko yaganiriye na buri ruhande, yumva ibibazo rufite, abikemura byose mu mezi atandatu.
Katanga yahoze ari intara y’umutekano muke yagize iterambere ryihuse mu gihe yayoborwaga na Katumbi, cyane ko inafite amabuye y’agaciro menshi. Gusa nyuma y’aho uyu munyapolitiki akuwe ku buyobozi bwayo mu 2015, iterambere ryayo ryakomeje gusubira inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!