00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabila yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2025 saa 12:57
Yasuwe :

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Iki kigo giherereye muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafi ya Pariki ya Virunga. AFC/M23 igitorezamo abashaka kwinjira mu gisirikare cyayo, barimo abasivili n’abahoze mu ngabo za RDC.

Ikinyamakuru 7 Sur 7 cyatangaje ko ukorana bya hafi na Kabila yagisobanuriye ko uruzinduko mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo rwari rugamije kumenya uko abagitorezwamo babayeho.

Mu rukerera rwa tariki ya 26 Gicurasi 2025, AFC/M23 yatangaje ko Kabila yageze i Goma. Urubuga Reconstruire RDC yashinze rwasobanuye ko ku munsi wa mbere, yaganiriye n’abafatanyabikorwa be ba hafi bamuherekeje muri uru ruzinduko.

Ntabwo kuva Kabila yagera i Goma harashyirwa hanze amafoto cyangwa amashusho ye. Urubuga Reconstruire RDC rwatangaje ko byinshi ku bikorwa biteganyijwe mu ruzinduko rwe bitangazwa kuri uyu wa 27 Gicurasi.

Ibikorwa bya RDC bishingiye ku mahame 12 yatangarije mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo tariki 23 Gicurasi, arimo guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, ubwiyunge bw’Abanye-Congo, guhagarika intambara no gusenya imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri iki gihugu.

Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kigenzurwa n'abarwanyi ba AFC/M23
Iki kigo gitangirwamo imyitozo ya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages