00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabila yahagaritse amasomo, ahagurukira iby’intambara muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 March 2025 saa 09:38
Yasuwe :

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo yari amaze iminsi akurikirana muri Afurika y’Epfo, kugira ngo ashobore kwita ku kibazo cy’umutekabo muke cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bw’igihugu.

Yabitangarije Igitangazamakuru cy’Igihugu cya Namibia ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Sam Nujoma wabaye Perezida wa Mbere wa Namibia.

Joseph Kabila yavuze ko yavuye ku butegetsi uko Itegeko Nshinga ryabitegekaga, ashimangira ko ariko nibikomeza kudogera hari igihe bizasaba ko bakumira ko igihugu cyasubira inyuma.

Ati “Navuye ku butegetsi nk’uko itegeko nshinga ryabiteganyaga nkajya nitabira ibikorwa bitandukanye harimo n’amasomo kandi nifuza kuyakomeza. Ariko ibintu nibikomeza kuba bibi mu rugo tugomba gukora ku buryo RDC itagwa mu manga. Duhari kugira ngo tujye inama ariko tunakore ibishoboka byose ngo ntibikomeze kujya habi, usibye ko ari byo biri kubaho ubu.”

Kabila yemeje ko yari ari kwiga muri Kaminuza ya Johannesburg ariko akaba yarasubitse ibyo kwiga.

Ati “Nabaye nsubitse amasomo mu mezi abiri cyangwa atatu ashize kugira ngo mparire umwanya ku biri kubera mu gihugu iwacu.”

Kabila yahakanye ibyo bamushinjaga byo kuba yivanga muri politike rwihishwa agashyigikira M23, avuga ko hari imirimo myinshi yakoreye ahagaragara, ikindi gihe aharira umwanya amasomo kandi ngo yahisemo kuyashyiraho umutima ngo azabashe kuyatsinda.

Uyu mugabo yavuze ko ishyaka rye rya PPRD rikomeje gushaka uko ryatanga umusanzu mu kubaka amahoro arambye mu gihugu cye, ariko bitagirwamo uruhare n’umuntu umwe gusa ahubwo abantu bose bafatanya bagamije gushaka umuti urambye.

Yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ikomoka ku bibazo byinshi birimo imiyoborere mibi, akarengane no kutubahiriza Itegeko Nshinga, kandi kenshi ibibazo by’imbere mu gihugu bituma n’abo hanze bashobora kubyuririraho ikibazo kikarushaho kuremera.

Abajijwe ku biganiro bya Nairobi na Luanda, Kabila yavuze ko ajya inama yo kuganiriza abanye-Congo kuko ari bo bazi akababaro bari kunyuramo.

Ari “Inama nabaha, uwabishaka wese, byaba byiza kuvugisha Abanye-Congo. Bazi neza agahinda k’ibyo bari kunyuramo. Abahuza bo muri Afurika y’Iburengerazuba cyangwa mu tundi duce bashobora kuba bagamije ineza ariko nta muhuza wavuga ko azi RDC kurusha abaturage bayo.”

Kabila yavuze ko ubwo yavaga ku butegetsi bari bakoze ihuriro ry’amashyaka ya politike na Perezida Félix Tshisekedi ariko mu buryo butunguranye Tshisekedi akavuga ko atabikeneye, ati “natwe twakiriye icyo cyemezo.”

Joseph Kabila yatangaje ko yahagaritse amasomo agaharira umwanya intambara ziri mu Burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .