Jerry Rawlings wabaye mu gisirikare cya Ghana kirwanira mu kirere akaba na Perezida w’iki gihugu imyaka 20 yapfuye.
Uyu mugabo w’imyaka 73 yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, aguye mu bitaro bya Korle-Bu biherereye mu Murwa Mukuru Accra.
Jerry Rawlings wayoboye Ghana kuva mu 1981 kugeza mu 2001 yamenyekanye cyane mu kubera uruhare yagize muri coup d’etat yo mu 1979, yaje gutuma afungwa ariko nyuma y’igihe gito akaza kurekurwa.
Muri uyu mwaka yaje kuyobora iki gihugu mu buryo butemewe ariko bigeze muri Nzeri asubiza ubuyobozi mu biganza by’abasivile, maze Ghana itangira kuyoborwa na Hilla Limann.
Nyuma y’imyaka itatu, Limann ari we uyobora Ghana, Rawlings yaje gufata umwanzuro wo kwegura intwaro arwanya ubutegetsi bwe kubera ko yamushinjaga ruswa.
Muri uyu mwaka yaje kongera guhita afata inshingano ariko ayobora Ghana nk’umusirikare. Mu 1992 nibwo yasezeye mu gisirikare cya Ghana akomeza kuyiyobora nk’umusivile kugeza mu 2001.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!