Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo ubwo yitabiraga ibirori Ateker Festival, byahurije hamwe abo mu bwoko buzwi nka Ateker bo mu bihugu bya Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo na Ethiopia.
Museveni yavuze ko nubwo ari byiza kuzirikana umuco, Afurika ikwiriye gushyira hamwe igakora ibiyiteza imbere, aho kwirirwa itegereje ko abandi aribo bazayifasha.
Ati “Iyo gusabiriza biba bituma ibihugu bikira, ibihugu bya Afurika byose byakabaye biteye imbere. Abanyafurika twarasabirije kimwe n’abo muri Amerika y’Amajyepfo.”
Museveni yavuze ko abanyafurika bakwiriye guteza imbere ubumenyi, bagakora ibintu bituma abandi babakenera cyangwa bakenera ibyo bakoze kuko byongerewe agaciro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!