Aya masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi itanu bihuza abahagarariye iyi mitwe muri teritwari ya Aru. Byanitabiriwe kandi n’abashinzwe umutekano, abahagarariye sosiyete sivile, abayobozi b’amoko ndetse n’aba gakondo.
FRPI, FPIC, Tchini ya Tuna na CODECO ni byo byagiranye aya masezerano. MAPI na Auto-défense Zaïre byitabiriye ibi biganiro ariko byanze gusinya nyuma y’aho CODECO yishe abaturage 11 muri teritwari ya Djugu mu gitondo cyo ku wa 27 Kamena.
Iyi mitwe yemeranyije ko mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo kubahiriza aya masezerano, abana bari barinjijwemo bahita barekurwa kandi ko abarwanyi bayo batazongera kugendana intwaro.
Yaciye amarenga ariko ko mu gihe bizaba ngombwa, abarwanyi bayo bazongera bagafata intwaro kugira ngo barwanire igihugu, kuko ngo bazahora biteguye kwitaba mu gihe bahamagarwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!