Ni ibirori biteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2026, ahazwi nka Kololo Ceremonial Grounds mu Murwa Mukuru, Kampala. Uretse abakuru b’ibihugu, binategerejwemo abandi bayobozi 30 bo ku rwego rw’abadipolomate.
Muri rusange bizitabirwa n’abagera ku bihumbi 40.
Kugeza ubu ntiharatangazwa amazina y’abakuru b’igihugu bazitabira ibirori.
Mu rwego rwo korohereza abaturage bashaka kuzakurikirana uyu muhango, Leta ya Uganda izatanga ikiruhuko kuri uwo munsi.
Muri Mutarama 2026 ni bwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 71,6%, ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahatanye.
Amatora ya Perezida wa Uganda yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026. Komisiyo y’amatora igaragaza ko mu bantu miliyoni 21,6 bari kuri lisiti y’itora, 52,5% ari bo bayitabiriye.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yafashe ubutegetsi mu 1986.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!