Dr Lawrence Muganga wagizwe yatangaje ko adakomoka mu Rwanda ahubwo ari uwo mu bwoko bw’Abanyarwanda bwo muri Uganda. Afite ubwenegihugu bwa Uganda n’ubwa Canada.
Uyu mugabo asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria muri Uganda, yagizwe Umunyamabanga wa Leta mu Minisiteri y’Umutekano mu gihugu. Perezida Museveni ni we wamuhaye izi nshingano.
Dr Muganga ubwo yari avuye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 2 Kamena, yabwiye itangazamakuru ko mbere yo gusubira muri Uganda yari afite ubwenegihugu bubiri, ubwa Uganda n’ubwa Canada ariko yiteguye kugumana bumwe mu gihe byaba ngombwa.
Ati “Ndi Umunyarwanda kandi Abanyarwanda ni bumwe mu bwoko bwo muri Uganda. Iki ni ikimenyetso cyumvikana. Ntabwo nkomoka mu Rwanda. Mbere y’uko nza hano nari mfite ubwenegihugu bubiri, ni ukuvuga ubwa Uganda n’ubwa Canada.”
Abadepite bavuze ko Dr Muganga yari yemeye guhita areka ubwenegihugu bwa Canada mu gihe yaba yemerewe kujya muri uwo mwanya wa minisitiri.
Abagize komite ishinzwe kugenzura ibisabwa benshi bakomeje kugaragaza impungenge ko kuba yemera kureka ubwenegihugu bitaba igihamya cyo kuba haba hakurikijwe ibiteganywa mu itegeko nshinga bisabwa abajya mu myanya imwe y’ubutegetsi, birangira bateye utwatsi ibyo kuba minisitiri kwe.
Dr Muganga ni we rukumbi utabashije kunyura yemye imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, nyamara abanyuze mu kayunguruzo nk’ako yanyuzemo harimo Amb. Adonia Ayebare na Calvin Echodu na bo bafite ubwenegihugu bubiri ndetse bemeje imbere y’inteko ko bazahita bareka ubwa Amerika, bo birangira bashyigikiwe n’abadepite benshi, bituma bemererwa gukomeza bakajya mu myanya bahawe.
Nyuma y’aha abemejwe basigaje kurahirira inshingano no gutangira akazi mu gihe hagitegerejwe uzaziba icyuho cy’ahari kujya Dr Muganga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!