00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara yongeye kurota i Khartoum

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 26 September 2024 saa 03:32
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri, imirwano yongeye kubura i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani, ihuza ingabo za Leta n’umutwe w’Inkeragutabara uzwi nka RSF.

Imirwano yubuye mu gihe i New York ahari kubera Inteko rusange ya Loni, kuri uyu wa Gatatu haganiriwe ku guhagarika imirwano hagati y’impande zimaze umwaka n’igice zihanganye.

RFI yatangaje ko igisirikare cya Leta aricyo cyagabye igitero ahagana saa munani z’ijoro, ku birindiro by’abarwanyi ba RSF biherereye hirya no hino i Khartoum.

Abatuye Khartoum bavuga ko babyukijwe n’urusaku rw’amasasu n’imbunda nini mu bice bitandukanye.

Bivugwa ko igisirikare cya Leta cyigaruriye ibiraro bibiri bikomeye bihuza ibice bitandukanye bya Khartoum byahoze mu maboko y’ingabo za RSF.

Nicyo gitero gikomeye ingabo za Leta zigabye ku birindiro bya RSF mu mezi ane ashize, mu kwigarurira ibice byinshi by’umurwa mukuru Khartoum biri mu maboko ya RSF.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane aribwo Umuyobozi wa gisirikare uyoboye Sudani, Gen Abdel Fattah al-Burhan ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Loni ku cyicaro gikuru cy’uwo Muryango.

Imirwano hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na Gen Burhan ndetse na RSF iyobowe na Gen Hamdan Dagalo wahoze yungirije Burhan, yatangiye muri Mata 2023.

Buri ruhande rushinja urundi amakosa, nubwo ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatunzwe agatoki.

Ibihumbi by’abaturage bimaze kugwa muri iyi ntambara, mu gihe abasaga miliyoni icumi bavuye mu byabo, naho abasaga miliyoni 26 bugarijwe n’inzara ikomeye ituruka kuri iyo ntambara.

Imirwano yongeye kubura mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .