Mu mwaka wa 2019/2020 uyu muryango wari wagenewe ingengo y’imari ingana na $111,450,529 iy’uyu mwaka ikaba yagabanutseho agera kuri $13,780,821.
Umushinga w’iyi ngengo y’imari wamuritswe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Prof Nshuti Manasseh, kuri uyu wa 25 Nzeri 2020.
Agera kuri $52,512,156 azatangwa n’ibihugu binyamuryango, aho buri gihugu kizatanga $7,816,053, agera kuri $1,999,950 ave mu birarane by’ikigega cy’Inama nkuru ihuriweho na za kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba (IUCEA), $226.000 azava mu kigega cy’ubwizigame cya EAC, agera kuri $394,960 azava muri kaminuza zigize IUCEA, mu gihe agera kuri $80.930 azava mu nyungu z’ubwizigame bw’uyu muryango.
Uretse aya kandi, uyu muryango urateganya ko uzabona agera kuri $144,920 azava mu bigo byo mu bihugu by’ibifatanyabikorwa by’uyu muryango, mu gihe agera kuri $41,970,792 azava mu baterankunga b’iterambere rya EAC.
Ibikorwa by’ingenzi bizitabwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari harimo gushimangira ubucuruzi mu karere, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibikorwa remezo birimo na gari ya moshi, no kubungabunga umutekano mu karere.
COVID-19 mu byatumye ingengo y’imari igabanuka
Prof Nshuti yavuze ko icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyatumye ingengo y’imari igenerwa uyu muryango igabanuka.
Yagize ati “Yaragabanutse kubera impamvu zumvikana, icyorezo turimo kivuze ko ibihugu bitazabona amafaranga ahagije cyane cyane mu ngengo y’imari yabyo, ingengo y’imari uyitegura ugereranyije n’icyo uzabona ari mu misoro n’ahandi tuvana amafaranga, rero urebye ukuntu bimeze amafaranga ntazaboneka bihagije. Ni nacyo gituma ingengo y’imari twagabanyije kugira ngo byerekane ibihe turimo.”
Yakomeje agira ati “Covid-19 ifite uruhare runini cyane uhereye no ku muvuduko w’ubukungu bw’ibihugu byacu uzagabanuka cyane, harimo uzagabanuka ku kigero cya 20% na 30%. Rero iyo bigenze gutyo n’ingengo y’imari iragabanuka kuko iva mu misoro yavuye muri ibyo bikorwa by’ubukungu, iyo byagiye hasi n’ingengo y’imari nayo ijya hasi.”
Prof Manasseh avuga ko nta buryo ibihugu byakongera umusanzu wabyo mu gihe ubukungu bwabyo bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Amb. Fatuma Ndangiza, avuga ko uku kugabanuka kw’ingengo y’imari kuzadindiza ibikorwa bya EAC.
Yagize ati “Ingaruka zirahari birumvikana kuko niba warihaye gahunda yo kubaka umuhanda wa kilometero magana, ingengo y’imari ikaba yaragabanutse, bivuze ko uwo mushinga udashobora kuwugeraho […] iyo ingengo y’imari yagabanutse ni ukuvuga ngo ibyo mwateguye ntabwo mubigeraho neza.”
Nyuma y’uyu mushinga, abagize EALA bazagira umwanya wo kuganira kuri buri gikorwa n’amafaranga cyagenewe muri iyi ngengo y’imari, hakaba hari icyizere cy’uko mu ntangiriro z’Ukwakira izemezwa, ubundi igatangira gushyirwa mu bikorwa.







Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!