Ingabo za leta zikinjira muri uyu mujyi, abaturage bigabye mu mihanda bishimira iyi ntsinzi yabaye imwe mu ntambwe ikomeye cyane yatewe n’ingabo ziri ku butegetsi muri iki gihugu nyuma y’igihe kitari gito bawuhanganiyemo n’izi nyeshyamba.
Umuyobozi w’itsinda ry’inyeshyamba zitavuga rumwe na leta iyoboye kuri ubu, Gen Mohamed Hamdan Dagalo (Hemedti), yemeye ko batsinzwe ariko atanga ubutumwa bw’amajwi avuga ko ibyabaye ari nk’impanuka kuko batunguwe n’ibitero by’indege z’intambara zitagira abapilote (drones) zakorewe muri Iran.
Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi ku izina rya Hamelti yavuze ko bazakomeza kurwana kugeza bageze ku ntsinzi nubwo byafata imyaka 20 cyangwa irenga.
Wad Madani ni umujyi mukuru w’intara ya Al Jazira, uherereye mu bilometero 140 uturuka mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum.
Intambara ihuza Ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan, n’Umutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ urwanya ubutegetsi buriho yatangiye mu kwezi Mata 2023, ikomeje gutera imfu nyinshi ku batuye iki gihugu aho habarwa abaturage bagera ku bihumbi 150 bamaze kuburira ubuzima muri iyo ntambara.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko iyi ntambara ari kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije Isi aho usanga abaturage benshi bamaze kuhaburira ubuzima abandi bagatana n’imiryango berekeza imihanda yose, aho abagera kuri miliyoni 24.6 benda kungana na kimwe cya kabiri cy’abatuye Sudani bugarijwe n’inzara kandi bakaba bakenye ibyo kurya mu buryo bwihutirwa.
Mu minsi ishize nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka guha ibihano Hemedti, nyuma yo kumushinja kugira uruhare mu bikorwa biri gutikiriramo abantu benshi bikaba bitangiye gutekerezwa ko byaba ari na Genocide.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!