Hari hashize iminsi ingabo ziri kwegera ibice birimo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu. RSF yari yarafashe ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Mata 2023 gusa Ingabo za Sudani mu minsi ishize zatangiye ibikorwa byo kwisubiza ibyo bice zihereye mu nkengero y’uruzi rwa Nile aho zari zikambitse.
Mu ntangiro z’uyu mwaka, RSF yari yatangiye gushyiraho ubuyobozi bwayo, itangira kugenzura ibice bimwe na bimwe bya Khartoum no mu nkengero mu duce twa Omdurman hamwe no mu Burengerazuba bwa Sudani aho yarwanaga ishaka gufata indi mijyi nka Darfur na al-Fashir yombi yari mu maboko y’Ingabo za leta.
Inama y’Inzibacyuho iyoboye Sudani yashyizweho mu 2019 nk’uburyo bwo gusangira ubutegetsi hagati y’inzego za gisirikare n’iza gisivili nyuma y’uko uwari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir yari amaze guhirikwa ku butegetsi muri Mata uwo mwaka.
Byateganywaga ko iyo Nama y’Inzibacyuho yagombaga gufasha Sudani mu rugendo rwo kwegurira ubuyobozi abasivili rwagombaga kumara amezi 39.
Icyakora mu Ukwakira 2021 ibintu byasubiye irudubi ubutegetsi bwa gisirikare busubirana ububasha bwuzuye nyuma ya coup d’état yayobowe na Lt. Gen. Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman.
Icyo gihe Lt. Gen. Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman yakuyemo abasivili bose nyuma y’ukwezi kumwe yongera kubaka urwo rwego bundi bushya, ashyiramo abayobozi barugize bashya, ariko iyo Nama iyoborwa n’inzego za gisirikare.
Mu 2023 intambara yarubuye hagati y’ingabo za leta ya Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces, RSF, iturutse ku kutumvikana ku bijyanye no kwinjizwa k’uwo mutwe mu gisirikare cya leta.
Ni nyuma y’igihe cy’ihangana hagati y’abasirikare bakuru bafashe ubutegetsi muri coup d’état yo mu 2021, Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu na Mohamed Hamdan Dagalo wari umwungirije akaba anayoboye umutwe witwara gisirikare wa RSF.
Umutwe witwara gisirikare wa RSF washinzwe mu 2013 ku butegetsi bwa Omar al-Bashir ndetse ugizwe na bamwe mu bahoze mu nyeshyamba z’aba-Janjaweed zashinjwe ibyaha by’intambara muri Darfur mbere y’icyo gihe.
Imirwano yatangiye nyuma y’aho Lt. Gen. Burhan na Gen. Dagalo bananiwe kumvikana ku bijyanye no kwinjiza mu ngabo z’igihugu abagize RSF nka kimwe mu byo bari bemeranyijweho mu 2021 ubwo bafatanyaga gukora coup d’état.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!