Ni nyuma y’ibitero bikomeye ingabo za Leta ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro bifatanya zagabye kuri Al Shabaab muri ako gace muri Kanama umwaka ushize, bikarangira zitsimbuye uwo mutwe w’iterabwoba.
Minisitiri w’Ingabo wa Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur yatangaje ko hari n’undi mujyi wa Galcad uri hafi Harardhere wasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.
Guhera mu 2010 nibwo Al Shabaab yigaruriye Harardhere, ihambuye ba rushimusi bo mu mazi mu nyanja y’Abahinde.
Leta ya Somalia yijeje ko n’indi mijyi itarabohorwa bizakorwa mu minsi ya vuba.
Bivugwa ko abarwanyi ba Al Shabaab bahungiye mu bice by’icyaro, bagatwara abaturage bamwe nk’imfungwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!