Ku wa 29 Werurwe 2026, Ingabo za RDC zatangaje ko zigiye gutangira kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abarimo abahoze ari abasirikare ba Ex-FAR n’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umugaba Wungirije w’Ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, yabwiye itangazamakuru ko yoherejwe mu Burasirazuba bw’igihugu mu gace ka Kisangani mu bikorwa byo gusenya FDLR.
Ati “Bagomba gutanga intwaro zabo ku bushake cyangwa ku ngufu.”
Ychaligonza yavuze ko mu cyiciro cya mbere bazabanza gusaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro hasi ku neza.
Ati “Ntitwifuza kumena amaraso.”
Nyuma y’iminsi itageze kuri itanu FARDC itangaje ibi, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wongeye kuyibonana n’abarwanyi ba FDLR ku mirongo y’urugamba.
Mu itangaza iri huriro ryashyize hanze kuri uyu wa Gatatu ryavuze ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kohereza FDLR ku mirongo y’urugamba yose, bwirengagije ibyo bwiyemeje byo kubarwanya. Ibi ni uguhonyora agahenge ndetse no kurenga ku byiyemejwe.”
AFC/M23 yavuze ko ibikorwa bya FARDC na FDLR byibasira cyane abaturage b’abasivile, ndetse benshi bakahasiga ubuzima.
Yavuze ko izakomeza kurinda abaturage b’abasivile uko byamera kose.
AFC/M23 itangaje ko FARDC igikorana na FDLR nyuma y’amasaha make Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, agaragaje ko nta cyizere u Rwanda rufite ko koko RDC izasenya uyu mutwe nk’uko yabyiyemeje.
Yagize ati “Tubihe umwanya turebe ikigiye kuba kubera ko turacyari mu ntangiriro z’umwaka navuga ko nabo ushobora gusanga babonekewe n’Umwuka Wera, tubahe igihe turebe ko biza gukorwa.”
Gusenya FDLR bikozwe ni imwe mu ngingo zikomeye ziri mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington D.C mu mpera z’umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!