00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Afurika y’Epfo ntizirashira muri RDC

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 September 2025 saa 10:38
Yasuwe :

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) gikomeje ibikorwa byo gucyura ibikoresho n’abandi basirikare bari baroherejwe mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru cyo Mail & Guardian cyo muri Afurika y’Epfo.

Byamenyekanye ko kuva ku wa 14 Nzeri 2025, indege ya Boeing 737 na Il-76 za SANDF zakoreshejwe mu gutwara ibikoresho ndetse n’ingabo kuva i Lubumbashi n’i Kinshasa bajya i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Uku gucyura aba basirikare bandi bije mu gihe hari ukutumvikana hagati ya SANDF n’ishyirahamwe ry’Ingabo za Afurika y’Epfo bapfa uduhimbazamusyi tutishyuwe ku basirikare boherejwe mu butumwa muri RDC.

Umwanzuro wo gukura ingabo za Afurika y’Epfo muri RDC, wafashwe muri Werurwe uyu mwaka, mu gihe ibikorwa byo kuzicyura byatangiye nyir’izina muri Gicurasi, aho umubare munini wazo ndetse n’ibikoresho zakoreshaga, zanyuze mu Rwanda zisubira muri Afurika y’Epfo.

Ingabo za Afurika y’Epfo ntizirashira muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages