Ibihugu birimo Zibwabwe, Botswana, Afurika y’Epfo n’ibindi bitandukanye byamaze kwemeza ko binyuze mu ngabo ’Umuryango Uhuza ibihugu byo mu Majyepfo, SADC, bizatanga ingabo n’ibikoresho mu butumwa bwo kwirukana ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba muri Mozambique.
Ku rundi ruhande, Ingabo z’u Rwanda, ku bufatanye n’ingabo za Mozambique, bamaze kwigarurira bimwe mu bice byari byarafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba ndetse n’imihanda minini ihuza imijyi yo mu Ntara ya Cabo Delgado yamaze kubohozwa.
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, aherutse gutangaza ko yasabye Perezida Kagame ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda bitewe n’ubunararibonye zifite mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba ndetse n’inyeshyamba.
Ni ibikorwa byarushijeho gushimangirwa mu bihugu birimo Sudani y’Epfo na Centrafrique, aho ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rufatika mu kugarura umutekano.
Byitezwe ko ubutumwa bw’ingabo za SADC buzaba burimo ingabo ibihumbi bitatu, Afurika y’Epfo ubwayo ikazatanga ingabo 1.495 zizamara amezi atatu muri ubwo butumwa, icyakora bikavugwa ko igihe cy’ubwo butumwa gishobora kongerwa.
Abahanga mu bya gisirikare babwiye Mail & Guardian ko bitewe n’ubunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda, zizakomeza kuyobora ibitero byo kurwanya no guhashya izi nyeshyamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!