00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indahiro ya Nkurunziza yatumye imipaka ifungirwa ku gihiriri cyahungiraga mu Rwanda

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 21 August 2015 saa 09:44
Yasuwe :

Ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yiteguraga kurahirira kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu, imipaka itandukanya icyo gihugu n’u Rwanda yarafunzwe mu gihe hari Abarundi bari bagikomeje kwambuka bahunga.

Amakuru IGIHE ikesha abakozi ba Ministeri ifite impunzi mu nshingano bakorera mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuwa 20 Kanama 2015 imipaka yari ifunze ku ruhande rw’u Burundi, ku buryo ntawe byashobokeraga kwambuka n’ubwo hari abari bagihunga ndetse baraniyongereye mu bwinshi.

Iyi mipaka yafunzwe nyuma y’aho kuwa 19 Kanama 2015, mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera hari hakiriwe impunzi nshya z’abarundi zigera kuri 86, ndetse ngo mbere y’uwo munsi bakiraga abandi ku buryo hari n’umunsi bakiriye abagera ku 116.

Kuva mu cyumweru gishize kugeza ubwo imipaka yafungwaga kuwa 20 Kanama, hari hamaze guhunga abagera kuri 430 mu gihe minsi yabanje batajyaga bakira abageze kuri 20, Inkambi y’agateganyo ya Gashora ikaba ibarurirwamo impunzi 11,000, barimo 3000 bibaruje bakajya kwicumbikishiriza mu miryango.

Nk’uko byatangajwe na Radio Ijwi rya Amerika kuwa 19 Kanama, abo baba bahunga benshi baturuka muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, bakaba bahunga Imbonerakure n’amagambo abatera ubwoba, bafata nk’ikimenyetso cy’ubwicanyi buteganywa kubakorerwa.

Umwe muri bo yagize ati “Hari icyo bita imbonerakure, zidutera ubwoba, bavuga bati ‘Perezida agipfa, ni ukubakorera jenoside.”

Aha basobanura ko Imbonerakure ziba zibabwira ko hagendewe ku bajenerali bishwe, Perezida Nkurunziza naramuka yishwe ngo ‘uruzi bazarunywesha inda’, bivuze ko bazabica bakabajugunya mu ruzi nk’uko babisobanuriye Radio Ijwi rya Amerika.
Undi yagize ati “Abantu bitwa Imbonerakure bashobora kuza bagafata umuntu bakamujyana ntunamenye irengero rye, nawe wabireba ukabona ko ejo ari ko bizakugendekera, ugahita wibwira uti ‘reka nanjye mbe mvuye aha.”

Undi we ngo n’ubwo amatora yarangiye, kubatera ubwoba byo ntibyarangiye, ati “Amatora yarabaye ariko ujya kumva ukumva nk’umuntu araje arakubwiye ngo ‘burya nkawe ko utari waramutoye ntazakuyobora wanze ukunze?’ Nawe wamubaza uti ‘none wabwiwe n’iki ko ntamutoye?’ ukumva arakubwiye ngo ‘twebwe turabizi’, ngo ‘cyaratuvunnye bityo ntitugomba kurekura ubutegetsi’, ukumva rero ko ari ibintu bigoye.”

Abahunga banyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera bemezaga ko guturuka muri icyo gihugu ari ingorabahizi, bityo na ba nyiribinyabiziga bibazana bakabambutsa mu bwiru bukomeye.

Gusa hafi y’abo bahunga bose nta n’umwe urahohoterwa n’Imbonerakure.

Perezida Nkurunziza yarahiriye kuyobora u Burundi kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages