00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambaro ya Perezida wa Ghana yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 February 2026 saa 08:07
Yasuwe :

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yashyigikiye imyambarire ya mugenzi we uyobora Ghana, John Dramani Mahama, yateje impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga b’i Lusaka.

Tariki ya 4 Gashyantare 2026, Perezida Mahama wari wambaye umwambaro uzwi nka ‘Fugu’ yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu i Lusaka, yakirwa ku kibuga cy’indege na Hichilema wari wambaye ‘suit’.

Uwo munsi ku mbuga nkoranyambaga hatangiye ikiganiro mpaka cyibaza ku myambarire ya Perezida Mahama, bamwe bayigereranya na ‘blouse’ yambarwa n’ababyeyi.

Umunya-Ghana wamamaye kubera ibikorwa byo kumenyekanisha Afurika yifashishije imbuga nkoranyambaga, Wode Maya, yatangaje ko uyu mwambaro atari ‘blouse’, asobanura ko Perezida Mahama yawambaye agamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu cye.

Maya yagize ati “Birababaje kuba abenshi muri mwe, nubwo mufite telefone zigezweho na internet, mwakomeje guhitamo kuba intamenya.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, yatangaje ko imyambarire ya Perezida Mahama isobanuye umuco w’abenegihugu, agaciro n’umurage w’ubutwari.

Yagize ati “Ku bato ku mbuga nkoranyambaga bashaka kumenya byinshi kuri uyu mwambaro, ni wo uwahanze Ghana, Osagyefo Kwame Nkrumah yari yambaye ubwo yatangazaga ubwigenge tariki ya 6 Werurwe 1957.”

Mu gihe izi mpaka zari zishyushye, Perezida Hichilema yatangaje ko umwambaro wa Mahama ari mwiza, kandi ko kubera ko yawukunze, ateganya gutumiza myinshi muri Ghana.

Ati “Tuzatumiza Fugu nyinshi muri Ghana nyuma y’ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga.”

Minisitiri Ablakwa yagaragaje ko iki kiganiro mpaka cyerekana ko Abanyafurika bakwiye guha agaciro umuco n’umurage wabo.

Abanya-Zambia bavuze ko umwambaro wa Perezida Mahama ari 'blouse' yambarwa n'ababyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages