00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 50 irashize Ethiopian Airlines itangije ingendo mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 15 June 2025 saa 08:36
Yasuwe :

Sosiyete y’indege ya Ethiopian Airlines, ikora ingendo zitandukanye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, yizihije isabukuru y’imyaka 50 ikora ingendo ziva muri Addis Ababa zerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Izi ngendo zatangiye mu 1975, zagize uruhare mu gushimangira umubano wa dipolomasi n’ubukungu hagati ya Ethiopia n’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines, Mesfin Tasew, yavuze ko bishimira kuba baratangije izi ngendo ndetse ko ari igikorwa gikomeye.

Yagize ati “Mu myaka 50 tumaze dukorera ingendo i Kigali, twaguye ibikorwa byacu by’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ndetse no gutwara abagenzi. Ibi bigaragaza umuhate wa Ethiopian Airlines mu gukorera Abanyafurika.”

Kugeza ubu, Ethiopian Airlines ikora ingendo 21 z’abagenzi n’ingendo eshatu zihariye zitwara imizigo i Kigali buri cyumweru, ikanafasha abagenzi bavuye i Kigali, kubona uko bagera mu byerekezo bitandukanye ku isi banyuze ku cyicaro cyayo i Addis Ababa.

Iyi sosiyete ikorera ingendo mu byerekezo birenga 145 mu bice bitandukaye by’Isi birimo umugabane wa Amerika, u Burayi, Asia, ndetse n’u Burengerazuba bwo hagati.

Ingendo zayo zigabanya intera hagati y’ibihugu bya Afurika n’imijyi ikomeye y’ubukungu ku isi, bigafasha guteza imbere ubucuruzi hagati y’Abanyafurika, ubukerarugendo, ndetse n’ubufatanye mu bya dipolomasi n’umuco. Kugeza ubu ni yo ifite umuyoboro mugari kurusha izindi muri Afurika.

Imyaka 50 irashize Ethiopian Airlines itangije ingendo mu Mujyi wa Kigali
Hizihijwe imyaka 50 Ethiopian Airlines imaze itangije ingendo zerekeza mu Mujyi wa Kigali zivuye muri Addis Ababa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages