00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge z’abaturage zatumye Gen Doumbouya Guinée ahagarika ikiruhuko yagiriraga mu Bugereki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Perezida wa Guinée Conakry, Gen Mamadi Doumbouya, yahagaritse ikiruhuko yari ari kugirira mu Bugereki kitarangiye asubira mu gihugu cye nyuma y’iminsi myinshi havugwa amakuru y’uko ubuzima bwe bwaba butameze neza.

Indege yari imutwaye yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Ahmed Sékou Touré i Conakry, ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, aho yakiriwe n’abantu benshi bagaragazaga ko bamwishimiye.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bari buzuye ku mihanda minini bashaka kubona Perezida Doumbouya ubwo imodoka zari zimuherekeje zanyuraga mu Mujyi wa Conakry.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’iminsi yari ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru atandukanye ku buzima bwe. Amwe muri ayo makuru yibandaga ku mpinduka zagaragaraga ku mubiri we ndetse n’ibivugwa ko yaba yaragabanutse mu bilo.

Ibyo bihuha byakwirakwiriye cyane muri Guinée Conakry, bituma abaturage benshi barushaho gushishikazwa no kumenya aho Perezida ari n’uko ubuzima bwe bumeze.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Doumbouya yari mu Bugereki mu kiruhuko cyihariye cy’umwaka agenerwa ari kumwe n’umuryango we. Urugendo rwe rwatangiye ku wa 3 Kanama, aho bivugwa ko mu duce yari ateganyije gusura harimo na Mykonos.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko gutangaza amakuru kuri icyo kiruhuko byari mu rwego rwo gukuraho urujijo ku bikorwa by’Umukuru w’Igihugu. Byanasobanuwe nk’umwanya Perezida yari abonye wo kuruhukana n’umuryango we nyuma y’imyaka amaze ayobora igihugu.

Mu gihe yari adahari, abayobozi ba Guverinoma bakomeje kwemeza ko inzego za Leta ya Guinée Conakry
zakomeje gukora nk’ibisanzwe kandi ko nta kibazo cyigeze kibaho mu miyoborere y’igihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ko Doumbouya yagarutse kubera ikibazo cyihutirwa cy’ubuzima. Kugaragara kwe i Conakry ku wa Gatanu kwafashwe na benshi nk’uburyo bwo gukuraho impungenge zari zatewe n’ibihuha byakwirakwiriye mu gihe yari adahari.

Doumbouya yagiye ku butegetsi nyuma ya Coup d’État yo muri Nzeri 2021 yahiritse Perezida Alpha Condé. Kuva icyo gihe, yayoboye Guinée Conakry mu nzibacyuho igenzurwa n’ubutegetsi bwa gisirikare.

Abaturage benshi bagaragaje ko bishimiye Gen Mamadi Doumbouya, nyuma y'amakuru menshi yavugwaga ku buzima bwe
Perezida wa Guinée Conakry, Gen Mamadi Doumbouya, yasubiye mu gihugu cyabo ikiruhuko cye kitarangiye
Perezida wa Guinée Conakry, Gen Mamadi Doumbouya asuhuza abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages