Ku wa 29 Gicurasi 2026 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko ugira icyaha kuryamana kw’abahuje igitsina no gushyigikira cyangwa kumenyekanisha ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bafite amwe muri ayo mahitamo [LGBTQ+].
Umuntu uzajya ahamywa ibyaha byo kuryamana n’uwo bahuje igitsina muri Ghana, ashobora kuzajya ahabwa igifungo kigera ku myaka itatu.
Ni mu gihe ukwirakwiza cyangwa utanga ubutumwa bushikariza abantu ibikorwa by’abaryamana n’abahuje ibitsina ashobora gufungwa hagati y’imyaka itandatu n’icumi.
Itegeko rikubiyemo ingingo zinyuranye zirimo ivuga ko kugaragaza ko umugore cyangwa umugabo uryamana na bagenzi be, kuryamana n’ababo mu byiciro byombi, wahinduye igitsina cyangwa ibindi byiciro bya LGBTQ+, bishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri itatu.
Ibi bibaye mu gihe abayobozi b’amadini bashyize igitutu kuri Perezida John Dramani Mahama kuva yajya ku butegetsi mu mwaka ushize, basaba ko hashyirwaho amategeko akarishye ahana abaryamana bahuje igitsina.
Ubwo yari mu Bwongereza, Perezida Mahama yavuze ko itsinda ry’abajyanama be na Minisitiri w’Ubutabera bazicarana bakaryigaho neza na cyane ko ari icyifuzo cy’abo mu nzego z’abikorera na sosiyete sivile aho kuba icya guverinoma.
Ati “Tuzabikoraho kugira ngo ibintu byose bijyanye na byo biri ku murongo.”
Ubwo yari mu nama n’Ikigo Mpuzamahanga cyiga ku mirongo ya Politiki cy’i Londres, Chatham House, Perezida Mahama yavuze ko habayemo amakosa mu nzira zo kwemeza iri tegeko ariko ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ari kuyakosora.
Ni ubwa kabiri Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje itegeko ryo guhana abo muri LGBTQ+. No muri Kanama 2026 abadepite bararyemeje nyuma yo gufunga ikigo cy’uyu muryango i Accra muri Ghana.
Uwahoze ari Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, ntabwo yigeze agira icyo akora kuri iri tegeko kugeza avuye ku butegetsi mu mwaka ushize.
Impamvu ni uko rigitorwa mu 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye ibirego bitandukanye birirwanya bituma Nana Akufo-Addo abigira impamvu yo kutawemera.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagarageje ko bari bakunze itegeko ryari ryemejwe mu 2024 kuko ryarimo ingingo zikomeye mu guhana abaryamana bahuje ibitsina, bakagaragaza ko iryavuguruwe ryorohejwe cyane.
Mu itegeko rishya hakuweho igihano cy’umuganga wemewe cyangwa undi muntu wese uha ubufasha abaryamaba bahuje ibitsina cyangwa ababakoraho inkuru.
Icyakora ufatwa nk’umwambari wabo muri ibi bikorwa agenerwa igifungo.
Uyu murongo mushya Ghana yafashe ntiwishimiwe n’imiryango mpuzamahanga irimo na Human Rights Watch, yavuze ko bishyira ubuzima bw’abantu ba LGBTQ+ mu kaga ndetse bigahamagarira abaturage gucungana no kuregana.
Abashyigikiye iri tegeko bagaragaza ko rikwiriye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo umuco n’indangagaciro z’Abanya-Ghana bibungabungwe.
Ibihugu bya Afurika bikomeje kwamagana abaryamana bahuje ibitsina. Nka Sénégal yo yemeje itegeko rigena ko ubikora yahabwa igihano cy’imyaka 10.
Muri Uganda ho mu 2024 ni bwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwashimangiye ishingiro ry’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, riteganya igihano cya burundu n’icy’urupfu ku bahamijwe kuryamana bahuje ibitsina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!