Iyi mpanuka yabaye mu ma Saa Munani n’Igice z’ijoro, ubwo iyi modoka yari igeze mu gace ka Kakatunda, mu muhanda wa Ntungamo-Kabale.
Umwe mu bayirokotse Byamungu Erice, yavuze ko “imodoka yarenze umuhanda, igwa hepfo. Ndakeka ko umushoferi ashobora kuba yatwawe n’agatotsi kandi atwaye.”
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, ASP Elly Maate, yavuze ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari John Herbert Lubwama w’imyaka 26 ukomoka muri Kampala, Habineza Alfred w’imyaka 30 wari ‘conveyeur’ w’imodoka n’undi witwa Gaddafi. Aba babiri ba nyuma akaba ari Abanyarwanda.
Yongeyeho ati “Umushoferi yataye umuhanda, bituma imodoka yinjira hepfo mu mazi. Urugi rw’imodoka rwamenetse, byatumye abagenzi bagerageza kuvamo. Muri ako kavuyo, abantu batatu bahasize ubuzima mu gihe bane bakomeretse.”
Abakomeretse ni Habiyaremye Ananias w’imyaka 44 usanzwe ari umushoferi w’imodoka, aho avuka mu Karere ka Rwamagana, ndetse n’abandi bagore batatu imyirondoro yabo itatangajwe.
Aba bose bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabale kugira ngo bitabweho mu gihe imibiri y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko gusinzira k’umushoferi wari utwaye imodoka bishobora kuba ari byo byateje iyi mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!