Ni imodoka yari itwaye abagenzi ibavanye i Mbale muri Uganda, ibajyanye i Nairobi. Yakoze impanuka ahagana saa mbili z’umugoroba igeze ahazwi nka Lwakhaha, mu birometero bitatu uvuye ku mupaka ugabanya Uganda na Kenya.
Daily Monitor yatangaje ko bikekwa ko abanya-Uganda biganje mu bahitanywe n’iyo mpanuka, yasize abantu 48 bakomeretse bikabije.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije, kugeza ubwo umushoferi yananiwe kugenzura imodoka bageze mu ikorosi, ikabirinduka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!