00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano yakajije umurego hagati y’Igisirikare cya Mali n’ibyihebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2026 saa 02:44
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, inyeshyamba zagabye igitero mu Mujyi wa Bamako muri Mali mu bice bitandukanye. Urusaku rwinshi rw’imbunda rwumvikanye guhera Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo hafi y’ikigo gikomeye cya gisirikare mu gice cyitwa Kati giherereye hanze gato y’Umurwa Mukuru.

Abasirikare ba Mali bahise bafunga imihanda imwe n’imwe kugira ngo bazibire abo barwanyi. Ibindi bikorwa nk’ibyo byabaye mu Mujyi wa Sevare no mu Mujyi wa Kidal na Gao mu Majyaruguru ya Mali.

Mali imaze igihe kinini ihanganye n’imitwe y’inyeshyamba yo mu Burengerazuba bwa Afurika irimo al Qaeda n’indi ishamikiye kuri Islamic State.

Ubuyobozi bwa Mali buvuga ko bwamaze gutahura ayo matsinda y’ibyihebe mu bice bitandukanye by’igihugu gusa ntabwo bwigeze buvuga aho abo bantu baherereye. Bwavuze ko imirwano ikomeje ariko busaba abaturage gutuza.

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye no hafi y’Ikibuga cy’Indege i Bamako.

Mali iyobowe na Assimi Goita ndetse imaze igihe kinini yishingikiriza abacanshuro bo mu Burusiya.

Umusirikare wa Mali yafotowe ari kurasa ku byihebe mu kigo cya gisirikare cya Kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages