Abasirikare ba Mali bahise bafunga imihanda imwe n’imwe kugira ngo bazibire abo barwanyi. Ibindi bikorwa nk’ibyo byabaye mu Mujyi wa Sevare no mu Mujyi wa Kidal na Gao mu Majyaruguru ya Mali.
Mali imaze igihe kinini ihanganye n’imitwe y’inyeshyamba yo mu Burengerazuba bwa Afurika irimo al Qaeda n’indi ishamikiye kuri Islamic State.
Ubuyobozi bwa Mali buvuga ko bwamaze gutahura ayo matsinda y’ibyihebe mu bice bitandukanye by’igihugu gusa ntabwo bwigeze buvuga aho abo bantu baherereye. Bwavuze ko imirwano ikomeje ariko busaba abaturage gutuza.
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye no hafi y’Ikibuga cy’Indege i Bamako.
Mali iyobowe na Assimi Goita ndetse imaze igihe kinini yishingikiriza abacanshuro bo mu Burusiya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!