00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirwano hagati ya FDLR na Mai Mai iravuza ubuhuha

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Imirwano hagati y’imitwe ibiri yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC, Mai Mai na FDLR imaze iminsi iyogoza uduce two muri Kivu ya Ruguru i Rutshuru.

Guhera ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeli nibwo iyi mirwano yatangiye gukaza umurego mu gace ka Nyamilima muri Rutshuru.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeli bivugwa ko aribwo yafashe indi ntera ndetse abantu batatu muri ako gace bakicwa na FDLR.

Sosiyete Sivile mu Burasirazuba bwa RDC ikomeje gusaba leta gukora ibishoboka ku buryo ako gace kagarukamo amahoro.

FDLR imaze imyaka irenga 25 yarayogoje Uburasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .