Ni umuhango wabereye ku birindiro by’Ingabo za Gisirikare zirwanira mu Kirere, Swartkops Air Force Base mu Mujyi wa Pretoria. Perezida Cyril Ramaphosa, ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango.
Ramaphosa yavuze ko aba basikare babaye intwari, bagwa ku rugamba barwanira “abavandimwe bacu bo mu Burasirazuba bwa Congo”.
Yavuze ko bari bagiye kuri uru rugamba mu mugambi mugari wo “gucecekesha imbunda ku mugabane wacu dukunda wa Afurika”.
Iyi mirambo yageze muri Afurika y’Epfo nyuma y’ibyumweru birenga bibiri by’urugendo rugoranye.
Kuva aba basirikare bapfa, umwuka wabaye mubi hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, iki gihugu gishinja u Rwanda ko arirwo rwabigizemo uruhare, gusa nyuma y’ibiganiro byabaye no gushyira umucyo ku buryo urupfu rwabo rwagenze, Afurika y’Epfo yacishije make.
Hakurikiyeho uburyo bwo gushaka inzira yakwifashishwa mu gucyura iyi mirambo, biza kugorana cyane ko inzira y’amazi yari yarafunzwe na M23 hamwe n’iyo mu kirere. Uburyo bumwe bwari busigaye, bwari ukunyuza iyi mirambo mu Rwanda kuko umupaka wa RDC n’u Rwanda wo wari ufunguye.
Ku wa 7 Gashyantare nibwo iyi mirambo yanyujijwe mu Rwanda ijyanwa muri Uganda inyujijwe ku mupaka wa Cyanika. Yahavuye ijya muri Afurika y’Epfo ariko inyuze muri Tanzania na Malawi kuhasiga abasirikare babiri ba buri gihugu baguye muri iyi ntambara.
Perezida Ramaphosa yavuze ko igihugu cye gikomje gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo ihagarare, avuga ko inama iherutse guhuza SADC na EAC yatanze umurongo muzima, ushingiye ku biganiro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!