Nyuma y’imvururu zakurikiye amatora ya Perezida w’u Burundi mu 2015, zatumye abantu benshi bicwa, abandi bahungira mu bihugu bituranyi birimo n’u Rwanda, u Burundi bwatangiye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’izo mvururu ariko Leta y’u Rwanda ibihakana yibuye inyuma.
Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Abarundi batavuga rumwe na leta n’abahunze bagaragazaga ko ubahohotera.
Radio y’Abadage, Deuche Welle dukesha iyi nkuru, ivuga ko intandaro yo gushaka guhohotera Ndayizeye, ari ikiganiro aheruka guha Radio Isanganiro ikorera i Bujumbura, azisaba kutivanga mu mubano w’ibihugu byombi.
Ndayizeye yavuze ko impamvu zidakwiye kwivanga mu mubano w’ibihugu byombi ari uko amakimbirane ashingiye cyane kuri politiki kandi ko Leta iri kuyinjiza muri urwo rubyiruko.
Yagize ati “Nabajijwe uko numva ibikorwa by’Imbonerakure mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi. Nasubije ko amakimbirane y’ibihugu byombi ashingiye cyane kuri politiki. Yinjijwe mu rubyiruko kandi ni ikintu kibi cyane. Urubyiruko ntiruzi na gato ibyiza n’ibibi bya politiki y’aka Karere.”
Yavuze ko mu iterambwoba bamushyizeho bamubwiye ko bazamukorera ikintu kibi, ko bishoboka ko bazamwica cyangwa bakamugambanira.
Yagize ati “Bavuze ko hari icyo bazankorera, bishatse kuvuga ko hari ibinyoma bashaka kumpimbira, cyangwa bategura kuzanyica. Iyi mvugo niyo bakoresha iyo bafite umugambi mubi ku muntu. Bashobora kuzanshimuta, ubu ndabizi ngiye gufata ingamba zo kubirinda. Ariko nubwo napfa, ntibizakuraho icyo navuze. Urubyiruko ntirukwiriye gukomeza iriya nzira.”
Akomeza avuga ko yabaye mu mahanga imyaka isaga 20 ko adateze kongera guhunga n’apfa azapfira mu gihugu.
Ndayizeye avuga ko ubu ari kwishinganisha mu miryango mpuzamahanga n’inshuti ze z’Abarundi, kugira ngo nizimenya umugambi wo kumugirira nabi zizamumenyeshe ndetse ko n’abarinzi be bazagerageza kumwitaho.
Mu kwezi gushize, Loni yatangaje ko Imbonerakure zikwiriye gufatwa nk’inyeshyamba kandi ko zikomeje kwigaragaza mu bikorwa by’iterabwoba no kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Domitien Ndayizeye yabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 2003 kugeza mu 2005. Yagiyeho asimbuye Pierre Buyoya, na we asimburwa na Pierre Nkurunziza ukiriho kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO