Muri Kanama nibwo Guverinoma ya Tanzania yafashe icyemezo cyo gukumira indege z’ibigo byo muri Kenya, nyuma y’uko iki gihugu nacyo cyari cyashyize Tanzania ku rutonde rw’ibihugu umuntu aba afite ibyago byo kwanduriramo icyorezo cya Covid-19, ku buryo abagenzi bavuye muri Tanzania iyo bageze muri Kenya bagomba gushyirwa mu kato.
Ku ikubitiro iki cyemezo cyarebaga indege za Kenya Airways ariko nyuma y’ibyumweru bitatu, Ikigo Gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Tanzania (TCAA) cyaje gusohora itangazo kivuga ko cyakumiye ibindi bigo by’indege bitatu byo muri Kenya. Ibi bigo ni Fly 540, Air Kenya Express na Safarilink Aviation.
Mu ibaruwa yohererejwe Air Kenya, Umuyobozi Mukuru wa TCAA, Hamza Johari, yagize ati "Uburenganzira bwari bwarahawe Air Kenya Express bwo gukora ingendo hagati ya Nairobi na Kilimanjaro guhera ku wa 27 Werurwe kugeza ku wa 25 Ukwakira. Ariko, tubabajwe no kubamenyesha ko iki cyemezo kivanyweho."
Nyuma y’ukwezi kurenga ibi bihugu bisa n’aho bitarumvikana neza ku buryo ibi bibazo bigomba gukemukamo, kuko abayobozi ba Tanzania bavuga ko bazagira icyo bakora kuri iki cyemezo bafashe mu gihe Kenya nayo yaba ibakuye kuri uru rutonde rw’ibihugu aho umuntu aba ari mu byago byinshi byo kwandura Covid-19.
Ku rundi ruhande Kenya nayo ikomeje kuvuga ko kureka abantu bavuye muri Tanzania bakinjira muri iki gihugu uko biboneye kwaba ari ugushyira ubuzima bw’abanyakenya mu kaga.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Indege za gisivile muri Kenya akaba n’umwe mu bagize itsinda rya Kenya riri mu biganiro bigamije gukemura iki kibazo, Gilbert Kibe, yabwiye The Citizen ko Tanzania ishaka ko babanza kuyikura kuri uru rutonde kugira ngo nayo ikomorere indege zabo.
Yagize ati “Tanzania irashaka ko Kenya yoroshya ingamba zo kwirinda Covid-19 mbere y’uko yemera isubukurwa ry’ingendo z’indege. Ariko turacyari mu biganiro n’ubuyobozi bwaho ku kizakorwa. Twizeye ko igisubizo kizaboneka vuba.”
Mbere y’ibi bibazo indege zo muri Kenya zari zifite uburenganzira bwo gukora ingendo nyinshi mu cyumweru mu bice bitandukanye bya Tanzania zirimo 14 i Dar es salaam, eshatu muri Kilimanjaro n’ebyiri muri Zanzibar.
Si ubwa mbere Tanzania na Kenya bagiranye ibibazo mu bijyanye n’ubucuruzi kuko mu myaka 16 ishize bagiye bagirana ibibazo ku bijyanye na Visa z’abakozi, imisoro n’uburenganzira ku isoko ku bicuruzwa birimo isukari, amata n’ibiyakomokaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!