Kabika yahishuriye aya makuru mu kiganiro yagiranye n’abashinjacyaha ku wa 17 Werurwe 2026, agaragaza ko bamwe mu bagore bahuye n’iki kibazo babimumenyesheje.
Yagize ati “Ndabahamiriza ko ndi kwakira ubutumwa bwinshi, bumwe muri bwo burabitse…bari kuvuga ko bari gusabwa igitsina kugira ngo bemezwe nk’abakandida, kandi ibi si ibyo kwihanganirwa.”
Uyu muyobozi yasabye abagore bose basabwe ruswa y’igitsina kugira ngo bazashyigikirwe n’amashyaka yabo ko batanga ikirego kugira ngo ikibazo cyabo gikurikiranwe.
Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia, 15% ni abagore. Mu mwaka ushize, mu bayobozi b’inzego za Leta, 28% bari abagore mu gihe mu bigo by’ishoramari 36 bya Leta, bitanu ari byo byayoborwaga n’abagore.
Umuyobozi w’umuryango uharanira uburinganire muri Zambia, Beauty Katebe, yatangaje ko ikibazo cya ruswa y’igitsina gihangayikishije cyane, kandi ko gica intege abagore bashaka kujya muri politiki.
Ati “Iki kibazo kirakomeye cyane kuko gica intege abagore benshi bashaka kwinjira muri politiki, cyane cyane abashaka kuba abakandida.”
Tariki ya 13 Kanama 2026, muri Zambia hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!