Nyuma yo kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, Ihuriro rya AFC/M23 ryashyizeho abayobozi bashya muri iyo ntara.
Ku mwanya wa Guverineri w’Intara hashyizweho Birato Rwihimba Emmanuel, mu gihe yungirijwe na Dunia Masumbuko Bwenge wagizwe Guverineri wungirije ushinzwe Politiki, Ubuyobozi n’Amategeko ndetse na Bushinge Gasinzira Juvénal wagizwe Guverineri wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere.
Abasirikare b’Umutwe wa M23 bakomeje imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya RDC n’imitwe zifatanyije irimo FDLR, Ingabo z’Abarundi na Wazalendo n’abandi.
Uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo n’Umujyi wa Bukavu, ndetse yanigaruriye ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yanashyizeho abayobozi bawo mu minsi ishize.
Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bumaze igihe butangaza ko buzakomeza kurwana kugeza bugeze i Kinshasa bugakuraho ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi budafata kimwe Abanye-Congo bose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!