Hashize iminsi mu Burasirazuba bwa Congo hashyizweho ibihe bidasanzwe ndetse ubuyobozi buhabwa abasirikare by’igihe gito kugira ngo bahangane n’imitwe yitwaje intwaro ihamaze imyaka isaga 25.
Umuvugizi w’ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo Antony Mualushayi, yatangaje ko igisirikare cya Leta cyivuganye abagera ku icumi mu mitwe yitwaje intaro bo muri ADF mu gace ka Rwenzori.
Uyu muvugizi yongeyeho ko barajwe inshinga n’umutekano w’abaturage no kurandura burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF igizwe n’abakomoka muri Uganda.
Umutwe wa ADF wageze mu Ntara y’Iburasirazuba bwa Congo mu mwaka 1995. Ushinjwa kwica ibihumbi by’abaturage b’abasivile mu Burasirazuba bwa Congo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no gukura ibihumbi by’abaturage mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!