Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umugaba Mukuru w’iki gisirikare, Gen Rudzani Maphwanya, ku wa 13 Gashyantare 2025 ubwo yari mu muhango wo gushyikiriza imirambo y’aba basirikare imiryango yabo.
Ubwo hamenyekanaga amakuru y’urupfu rw’aba basirikare, abasesenguzi mu bya gisirikare n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi banenze ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, bagaragaza ko igisirikare cyabo kidashoboye kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.
Aba basesenguzi n’abanyapolitiki basobanuye ko igisirikare cya Afurika y’Epfo kidafite ibikoresho bihagije bitewe n’ingengo y’imari nke kigenerwa, bagaragaza kandi ko abasirikare boherejwe muri RDC batagombaga kujya mu ntambara.
Gen Maphwanya yatangaje ko mu gihe igihugu kiri mu kababaro ko kubura abasirikare bacyo, abo muri Afurika y’Epfo batakabaye bajya mu biganiro mpaka byibaza ku kamaro k’ubutumwa boherejwemo mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Bisa n’aho Abanya-Afurika y’Epfo twishimira kwitera ububabare. Ntabwo igihugu kibabajwe n’urupfu rw’intwari zacyo kibamo kwibaza ku kamaro n’igihombo kiri muri sitati y’ubutumwa bwacu. Umuntu ajya kure, akabaza ubifitemo inyungu ku buryo twisanga muri iyi ntambara. Intwari zacu zabarutse iyo ziba zikiriho, zari kwibaza ziti ‘Ese iki ni cyo gihe cyo gutangiza ikiganiro mpaka ku mafaranga ahabwa igisirikare’?”
Uyu musirikare yasobanuye ko mu bihe bitandukanye, we na bagenzi be bayoboye igisirikare cya Afurika y’Epfo bagaragaje ko amafaranga kigenerwa adahagije, basaba ko ingengo y’imari yacyo ivugururwa kugira ngo bubake ubushobozi bwacyo.
Ati “Ntabwo muri ibi bihe dukwiye kugerageza gushyira iki kibazo muri politiki, tuvuga ko igisirikare cyakabaye cyarakoze ibirenzeho. Twabikoze uko dushoboye kugira ngo abantu bacu babone intwaro, babone ubushobozi, bashobore gukemura ibibazo bahura na byo.”
Yakomeje ati “Nk’Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu, ndasaba ba Général bari mu kazi n’abari mu kiruhuko ndetse n’itangazamakuru kutajya mu mukino wo kwegekanaho amakosa muri ibi bihe, niba twitaye ku bibazo byacu kandi niba dushyigikiye abasirikare bacu n’imiryango yabuze abayo.”
Gen Maphwanya yijeje Abanya-Afurika y’Epfo ko igisirikare cyabo kizabaha amakuru ajyanye no kubaka ubushobozi bwacyo kuko bafite uburenganzira bwo kuyamenya, ariko ngo bizaba mu gihe bazaba bavuye mu kiriyo cy’aba basirikare.
Ati “Umuntu yakabaye yumva ko turi mu bihe by’ikiriyo nk’igihugu. Abasesenguzi bacu n’impuguke zacu mu bya gisirikare turabasaba kudasuka umunyu mu bisebe by’imiryango yabuze abayo na bagenzi bacu.”
Abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye muri RDC babaga mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO). Bapfiriye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Sake na Goma.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!