Muri iyi minsi iyo ukurikiye imbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye muri politiki n’inzego z’umutekano za RDC, ntuburamo imvugo z’urwango n’ubutumwa bisembura abaturage ngo bange bagenzi babo b’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange.
Icyita rusange ni uko ngo bashyigikira uwo bita umwanzi ari we M23 ihanganye n’igisirikare cya FARDC. Izi mvugo zihembera ubwicanyi mu isura ya Jenoside ntizihwema gukurikirwa n’ibikorwa bibi ari yo mpamvu abatari bake bakomeje kubirwanya no kuburira ababifite mu nshingano ngo bagire icyo bakora ngo ’hato ibyabaye mu Rwanda bitimukira muri RDC’.
Hambere aha umupolisi mukuru yarihanukiriye asaba abaturage gufata umuhoro bakarwanya ’abanzi’ babo. Ati"…Buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu, iyi ntambara nibe iya rubanda..."
Uwavuga ko ubu uwitwa ’Umututsi’ cyangwa usa nabo afite ibyago muri RDC ntiyaba abeshye. Ku mbuga nkoranyambaga, guhiga abatutsi bose ni yo ntero, ikibabaje cyane ni uko himitswe umuco wo kudahana ku babikora.
Ejobundi uwitwa Jules Kalubi Munyere ubarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ari ahitwa “Parlement Debout”, yareruye ahamagarira abaturage kwica abatutsi no guhiga uwo ari we wese ufite izuru rirerire.
Aya magambo yibutsa neza ayakoreshwaga na radiyo rutwitsi, RTLM mu Rwanda, hari abasanga nakomeza azabyara indi jenoside mu Karere k’Ibiyaga bigari nk’iyabaye mu 1994.
Hari uwitwa Makolomabele ati "Nilotiques’ [abavamahanga] nta mwanya bafite mu ba Bantous, buri mu bantous agomba kwica nibura ’nilotique’ umwe mu buzima bwe. Aya magambo asa neza n’ayakoreshejwe na Leon Mugesera avuga ko ’abatutsi bazasubizwa iyo baturutse’.
Umwe mu baturage ati "Umutekano wacu ntabwo umeze neza batuziza u Rwanda, batuziza M23 kandi tutayizi, tudakorana, tutari abanyarwanda, turi abanye-Congo kimwe n’abandi".
Yongeyeho ati "Dufite abasirikare ba FARDC b’abanyamulenge b’Abatutsi bafatanyije na FARDC kurwanya M23 ariko abaturage tukabigiramo ingaruka tugafungwa, kugeza ubu hari ahantu utanyura".
Amagambo yo kubwira abavuga Ikinyarwanda ko batabashije kubica mu 1998 ngo babamare, bakabateguza ko aya ari amahirwe yo kubamara abonetse, ni zimwe mu mvugo ziganje muri RDC.
Kwica, gutoteza no guhohotera biri kandi mu gisirikare cya leta ni nyuma y’aho mu minsi ishize bamwe mu bayobozi ba Congo cyane cyane mu gisirikare, batangarije ko bagiye gutangira guhiga bukware abitwa ibyitso by’u Rwanda bacengeye mu gisirikare cya FARDC.
Ingero ni nyinshi, hari Col Mushagalusha Birhuman Alias Tera Novo yarashwe na bagenzi mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo bamukekaho gukorana n’umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara.
Hanagaragaye amashusho agaragaza umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Bageni akurubanwa yinjizwa nabi mu modoka ya polisi ashinjwa kuba asa n’Abatutsi. Uyu yaje kurekurwa nyuma yo kugenzura ko atari umututsi.
Ni Jenoside irimo gukorwa
Umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibiri kuba muri RDC ari Jenoside kuko idatangirana no kwica, ahubwo itangirana no kubiba urwango ku bazicwa.
Ati "Amagambo atoteza abantu runaka anaranga uko abo bantu baboneka, ikibaranga. Ikindi iyo ubona bikorwa, bafite icyizere ko ntacyo bari bubatware. Uvuze ikintu uzi ko ari icyaha kandi uri bukiryozwe ntiwabikora. Uwo muntu ubikora azi ko ashyigikiwe n’ubutegetsi kandi ni byo".
"Birerekeza kuri Jenoside kandi irimo iranakorwa buhoro ntabwo ari ukuvuga ngo izatangira, izakomeza ahubwo".
Amagambo abiba urwango muri RDC si mashya. Mu 1998 amagambo mabi yo kuvuga ngo nimuteme, mushake abantu bafite amazuru, mushake ibyonnyi, yavuzwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Abdoulaye Yerodia Ndombasi. Yakurikiwe no gutwika abantu no kubajugunya mu migezi i Kinshasa n’ahandi.
Ndahiro avuga ko kubona umupolisi w’umuyobozi ahamagara abapolisi ayoboye akababwira ngo bazabwire abaturage babo gufata imihoro, ari ikimenyetso cy’uko bishyigikiwe.
Ati "Uriya mupolisi ubundi, iyo bitaba ibintu bishyigikiwe yari gufatwa ako kanya agafungwa agacibwa n’urubanza".
Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari amashusho menshi y’abayobozi n’abaturage barangira abandi aho babasanga ngo babagirire nabi. Ibi ni kimwe n’ibyo RTLM yakoze mu Rwanda, uretse ko ’biri ku mbuga nkoranyambaga, bikwira mu bantu benshi mu gihe gito’.
Ndahiro ati "Biriya ni byo byakorwaga na RTLM ngo genda kanaka uzamusanga aha n’aha, ageze aha ntabacike. Na leta ntihakana ko ibyo bintu bihari".
MONUSCO nifatanye na M23
Akanama k’umutekano ka Loni gaherutse kwamagana imvugo z’urwango zirimo gukoreshwa muri RDC. Gusa ku rundi ruhande hari abasanga kuba ibi bikorwa mu maso y’ingabo za Loni, Monusco, ari icyasha gikomeye cyane.
Ndahiro ati "Niba [Monusco] yaraje gucunga umutekano, nta kintu giteza umutekano muke nk’imvugo z’urwango, ziganisha ku rupfu, ku gutoteza abantu, gusahura amaduka yabo, ntabwo wavuga ngo [Monusco] hari icyo bamaze hariya, ntacyo.
Ndahiro asanga hakwiye kubaho guhana. Abayobozi bo muri Congo batagira icyo babikoraho kandi biba bareba bagatangira gukorwaho iperereza n’urukiko mpuzamahanga nk’uko barujyanyemo Jean Bosco Ntaganda.
Abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bakwiye kwamagana biriya bintu bakarinda ko ’haba nk’ibyabaye mu Rwanda’.
Ndahiro asanga Akanama ka Loni k’umutekano gakwiye gufata ingamba, imwe mu nshingano za Monusco ikaba kurwanya imvugo z’urwango n’ibikorwa biziherekeza, byanashoboka igafatanya na M23 kurwana kuko yo ishobora kurwanya abo bantu.
Ati "Monusco nifatanye na M23 niba leta idashobora kubirwanya".
“Operation long nose”Let’s find all ‘Tutsi’. He is called Jules Member of UDPS of @fatshi13, he is giving addresses of Tutsis in Kinshasa.He is know for calling people to kill Tutsi,but he has never been arrested. @SuluhuSamia @mkainerugaba @PaulKagame @RugyendoQuotes @cibalanky pic.twitter.com/29Czkk59KU
— Goma24 (@goma24news) June 16, 2022
Lt. Colonel Bageni, a Mushi from the East, officer in Congolese army #FRDC arrested, harassed for his “Tutsi looks”.
He was eventually released after verifying his “Non-Tutsiness”.
Anyone looking for what #M23 is fighting for, you may find your answer here.#DRCisKillingTutsi pic.twitter.com/bAZc5EmPrb
— Gatete Nyiringabo Ruhumuliza (@gateteviews) June 14, 2022
DRC has ignited & fueled a fire of racism and division it won’t be able to extinguish. It won’t last long before people get killed again because they are Banyamulenge, speak Kinyarwanda or just because they look like Rwandans. All that pretending to want peace. Really ?? pic.twitter.com/KwGkF1p5mP
— Jean-François Cahay (@CahayJF) June 15, 2022
La chasse aux Tutsi en RDC nous coûtera très cher. Notre Région des Grands-Lacs peine encore à se remettre de la tragédie du génocide de 1994. C'est au niveau du démantèlement des racines de la haine, la discrimination, la xénophobie que la RDC remporterait le leadership régional pic.twitter.com/3UmkAmdudq
— Dignité du Kivu (@CongoLiberte) June 11, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!