Aba bantu bitwa ‘abashyitsi ba Leta’ aho kuba impunzi, bageze muri Uganda ku itariki ya 25 Kanama, aho byari byitezwe ko bari kumara amezi atatu muri Uganda, mbere yo koherezwa mu bihugu byagombaga kubakira. Ayo mezi atatu azarangira tariki 25 Ugushyingo.
Nk’uko The Eastafrican yabitangaje abo bantu batarabona igihugu kibakira, bityo bakazakomeza kuba bacumbikiwe muri Uganda mu gihe kitazwi, ari na ko ibihugu birimo Amerika bibashakira ahandi hantu bazerekezwa.
Izi mpunzi kandi ziherutse gusaba kuzanwa muri hoteli zimaze amezi abiri zituyemo, zisaba ko zajyanwa gutura ahantu hasanzwe kugira ngo zikomeze kubona ubwisanzure burimo guteka indyo zabo, kwidagadura mu buryo bwagutse n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!