00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifatwa rya Uvira, amahirwe akomeye aganisha ku mahoro mu karere-Ubusesenguzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2025 saa 12:37
Yasuwe :

Inkuru imaze iminsi ku rupapuro rubanza muri Afurika, no ku Isi yose ni ifatwa ry’umujyi wa Uvira uri muri Kivu y’Amajyepfo wigaruriwe n’abarwanyi ba AFC/M23.

Hari abareba ikibazo cy’ifatwa ry’umujyi wa Uvira mu buryo bw’intambara zisanzwe zo kwigarurira agace no kwikiza ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 20 zagiye muri iyi ntambara gufatanya na FARDC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro gusa, zikica Anyamulenge aho bari hose muri Kivu y’Amajyepfo.

Intumwa ihagarariye igihugu kimwe mu karere k’ibiyaga bigari yo ibibona mu bundi buryo kuko isanga kuba umujyi wa Uvira warafashwe ari nko kuba ufite ya nkoni Imana yasanganye Musa/Mose ikamusaba kuyikubita ku rutare, isoko ikadudubiza amazi, ubwoko bwayo bukanywa.

Uyu mudipolomate yavuze ko gufata Uvira nyuma yo gusinya amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025, atari ikibazo ku mutekano w’akarere.

Yashimangiye ko ku bwe ari “kimwe mu byiza cyane byabayeho muri politiki y’akarere muri aya Menzi”

Yasobanuye ko iki gikorwa ari izingiro ry’amasezerano ya Washington, ibiganiro bya Doha n’aya Nairobi na Luanda atarageze ku ndunduro.

Ati “Kimwe mu bintu bikomeye abantu badatekerezaho ni uko gufatwa kwa Uvira bituma impande zose zitakaza ubushake bwo kurwana. Umufatanyabikorwa w’imena wa Kinshasa, u Burundi bwakumiriwe. Ubwo Uvira iri mu biganza bya M23, nta buryo bagifite bworoshye bwo kohereza ingabo ku butaka zaba zijya cyangwa ziva muri RDC. Ntabwo bapfa kubitinyuka”

Uvira iri mu marembo ya Bujumbura kuko harimo intera ya kilometero zirenga 20. Ubutegetsi bw’u Burundi bwavugaga ko icyagirira nabi Uvira cyaba kigiriye nabi Bujumbura bityo ko bakirwanya bivuye inyuma.

No ku ruhande rwa Perezida Tshisekedi, gufata Uvira bifite ingaruka kuko bimwe mu bikoresho by’intambara byanyuraga i Bujumbura ntibizongera kubona inzira. Bivuze ko n’ubutegetsi bwa Kinshasa butakaje imwe mu nzira zikomeye bwungukiragamo.

Ku rundi ruhande na M23 asanga Uvira ishobora kuyihagama kuko niba irwanira Abanye-Congo b’Abatutsi n’abandi bahohoterwa baziwa uko basa, kandi biganjemo abatuye muri Kivu zombi, impamvu yo gukomeza kurwanira ishobora kubura.

Ati “Bizayisaba kwagura impamvu yayo. Amahirwe asigaye kuri Kinshasa, M23 n’u Rwanda ni ukubahiriza amasezerano ya Washington n’aya Doha.”

Kuva mu bihe byashize u Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kubahiriza amasezerano rwagiranye na RDC, ariko na yo kimwe n’u Burundi bigomba kubahiriza ibyo byiyemeje.

Magingo aya M23 na Leta ya RDC byasubiye mu biganiro i Doha mu gihe ingabo z’u Burundi zari muri RDC zikimara gutakaza umujyi wa Uvira zimwe zahungiye mu gihugu cyabo izindi zihungira mu mashyamba.

Gufata Uvira bizoroshya ibiganiro by'i Doha no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages