Africa CDC ivuga ko nyuma yo gufata ibipimo bigasuzumwa muri laboratwari, ibipimo 13 muri 20 byafashwe byagaragayemo virusi ya ebola.
Yakomeje iti “Mu mibare iheruka, abantu 246 bikekwa ko banduye naho 65 bamaze gupfa, by’umwihariko mu duce twa Mongwalu na Rwampara. Abantu bane mu bapfuye bari mu bipimo byemejwe na laboratwari ko byagaragayemo ebola.”
Ahandi hagaragaye abantu bakekwamo ebola ni muri Bunia, nubwo bitaremezwa n’ibipimo bya laboratwari. Hari ubwoba ko iza gukwirakwira byihuse, kubera ko aho yagaragaye ari mu duce tw’umujyi, ahandi hakaba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Mongwalu.
Izindi mpungenge zishingiye ku bushobozi budahagije bwo gukurikirana abahuye n’abanduye, uburyo bwo kwirinda no kuba ahagaragaye uburwayi hegereye imipaka ya Uganda na Sudani y’Epfo.
Africa CDC yahise itumiza inama y’igitaraganya ihuza inzego z’ubuzima za RDC, Uganda na Sudani y’Epfo, inzego z’Umuryango w’Abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Ni inama irebera hamwe uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo, kugenzura imipaka, ubufasha bukenewe mu gupima muri laboratwari, uburyo bw’itumanaho ku baturage, ubwirinzi mu gushyingura abapfuye no gushaka amikoro akenewe.
Ebola ni indwara ikomeye kandi yica, ikwirakwira binyuze mu matembabuzi yo mu mubiri ava ku muntu wanduye ajya ku wo bakoranyeho, cyangwa ikanyura ku bikoresho byakozweho n’uwanduye, no gukora ku muntu wishwe n’iyi ndwara.
Ebola yagaragaye bwa mbere mu 1976, bigakekwa ko yatangiriye mu gacurama. Iyi ni inshuro ya 17 iki cyorezo kigaragaye muri RDC, inshuro cyagize ubukana bukabije ikaba ari hagati ya 2018 na 2020, ubwo cyicaga abantu hafi 2,300. Mu mwaka ushize nabwo ebola yishe abantu 45 mu Ntara ya Kasai.
Bimwe mu bimenyetso by’ibanze bya Ebola ni ukugira umuriro ukabije, kubabara imikaya, umunaniro ukabije, kuribwa umutwe no kubabara mu mihogo. Kugeza ubu nta muti wa Ebola uzwi, havurwa ibimenyetso byayo.
Icyorezo cya Ebola cyica nibura 50% by’abanduye. Icyakora, ku nshuro zitandukanye igipimo cyagiye gihindagurika hagati ya 25–90% nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rita ku buzima, OMS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!