Uwo muntu wanduye Ebola yabonetse mu mujyi wa Mbandaka uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’intara ya Equateur, nkuko itangazo ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) ribivuga.
Ni ku nshuro ya gatatu muri iyo ntara hadutse icyo cyorezo guhera mu 2018, bikaba inshuro ya 14 muri Congo yose guhera mu 1976.
Uwagaragaweho iyo ndwara ni umugabo w’imyaka 31 watangiye kumva ibimenyetso bya Ebola kuwa 5 Mata uyu mwaka.
Yagiye kwa muganga kwivuza amaze icyumweru mu rugo yumva ababara. Kuwa 21 Mata nibwo yashyizwe mu cyumba cy’indembe ariko nyuma y’umunsi umwe aza gupfa.
OMS yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo cyorezo gikumirwe, ndetse ibikorwa byo gukingira bizatangira mu minsi ya vuba nkuko CNN yabitangaje.
Hatangiye gushakishwa abakekwaho kuba barahuye n’uwo mugabo wishwe na Ebola kugira ngo bashyirwe mu kato, bakurikiranirwe hafi.
Mu ntara ya Equateur haherukaga Ebola mu 2020 ubwo abantu 130 bayanduraga. Mu 2018 hari handuye abantu 53.
Muri Congo niho ha mbere havumbuwe indwara ya Ebola mu mwaka wa 1976 hafi y’umugezi witwa Ebola uri mu Majyaruguru y’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!