Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023, aho yagaragaje ko Cholera yongeye kubura umutwe muri iki gihugu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura.
Minisitiri Nzeyimana yavuze ko mu bizamini byafashwe byagaragaye ko abarwaye bafite iki cyorezo giterwa n’agakoko kazwi nka Vibrio Cholera gaturuka ku isuku nke.
Aba barwayi basanzwe mu duce two mu Majyaruguru ya Bujumbura twa Bukirasazi, Mutakura na Buyenzi hafi neza no mu Mujyi rwagati.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sylvie Nzeyimana yatangaje ko guverinoma igiye gufata ingamba zigamije kurinda ko yakwirakwira.
Ati “Zimwe mu ngamba zihuse zatangiye gushyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima zirimo gutera imiti mu nyubako ziherereye mu duce twafashwe, gukora ubukangurambaga ku bubi bwo gukwirakwira kwayo n’uburyo bwo kwitwara.”
Yakomeje asaba abaturage guhagurukira ikibazo cy’isuku nke gikomeje kuba intandaro yo gukwirakwira kuri iyi ndwara.
Ubusanzwe iyi ndwara ituruka ku mwanda cyane cyane ku biribwa n’amazi biba bifite agakoko ka Vibrio cholera kandi igakwirakwira mu gihe gito kandi vuba.
Ni indwara bisaba ko yitabwaho cyane ko iyo bidakozwe nk’uko bikwiye ishobora kwica uwayigaragaweho mu kanya nk’ako guhumbya.
Ihuriro ry’abaganga batagira umupaka rigaragaza ko nibura abantu bari hagati ya 200 na 250 barwara Cholera buri mwaka mu Burundi.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, yerekana neza ko ari indwara ihangayikishije cyane cyane mu bihugu bikennye aho nibura buri mwaka haboneka hagati ya miliyoni 1.3 na 4 z’abayandura n’impfu zibarwa hagati y’ibihumbi 21 na 143.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!