Kenyatta yashinjwaga ibyaha byo guhohotera ikiremwa muntu, hashingiwe ku bwicanyi bwakurikiye amatora ya Perezida muri icyo gihugu mu mwaka wa 2007.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abashinjacyaha bakurikiranaga iki kirego bavuze ko leta ya Kenya yanze kubaha ibimenyetso bya ngombwa kuri ibi byaha akurikiranyweho.
Urukiko rwasabye ubushinjacyaha ibindi bimenyetso ntibyabubona maze ruhitamo guhagarika burundu iki kirego.
Hagati aho visi perezida w’iki gihugu William Ruto we aracyaburanishwa ku byaha byo guhohotera ikiremwamuntu.
twitter:@NTADEUS



















TANGA IGITEKEREZO