00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICC yahagaritse burundu gukurikirana Perezida Kenyatta

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 13 March 2015 saa 05:41
Yasuwe :

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye rwahagaritse gukurikira Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nyuma yo kubura ibimenyetso simusiga bimushinja.

Kenyatta yashinjwaga ibyaha byo guhohotera ikiremwa muntu, hashingiwe ku bwicanyi bwakurikiye amatora ya Perezida muri icyo gihugu mu mwaka wa 2007.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abashinjacyaha bakurikiranaga iki kirego bavuze ko leta ya Kenya yanze kubaha ibimenyetso bya ngombwa kuri ibi byaha akurikiranyweho.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha ibindi bimenyetso ntibyabubona maze ruhitamo guhagarika burundu iki kirego.

Hagati aho visi perezida w’iki gihugu William Ruto we aracyaburanishwa ku byaha byo guhohotera ikiremwamuntu.

[email protected]

twitter:@NTADEUS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages