Chakwera w’imyaka 65 yegukanye amatora n’amajwi 58.57% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora ku wa Gatandatu.
Uyu mugabo ubwe avuga ko ari umuntu wigeze kuvugana n’Imana, ikamwereka icyo agomba gukorera iki gihugu.
BBC ivuga ko Chakwera yo mu ishyaka rya Malawi Congress Party yabereye umuyobozi kuva mu 2013, nta bundi bumenyi mu bya politike yari afite.
Chakwera yaje muri aka kazi nyuma yo kuyobora urusengero, Assemblies of God imyaka 24 yose.
Avuga ko ubwo yiyamamarizaga bwa mbere umwanya wa Perezida mu 2014, gufata icyemezo cyo kuba umunyapolitiki bitari byoroshye.
Mu butumwa bwatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga byasohowe n’itorero rya-abaperesibiteriyeni rya St Andrew rihereye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chakwera yagize ati “Nagiranye impaka n’Imana ku cyerekezo cy’ubuzima kitari gisanzwe kuri njye, nyuma y’ibiganiro byinshi Imana, yarambwiye iti, umurimo wawe ndawaguye kugira ngo ubashe kuragira igihugu cyose.”
Mu kindi kiganiro cyasohotse mu 2017, Chakwera yavuze ko mu kiganiro yagiranye n’Imana, cyagarutse ku gice cya gatatu cy’igitabo cyo mu Kuva kiri muri Bibiliya, aho Imana ibonekera Musa ikavuga ko agomba kuvana Abiyisiraheli mu Misiri.
Umujyanama wa Chakwera, Sean Kampondeni, yabwiye BBC ibi byamweretse uburyo umuyobozi ashobora gukemura ibibazo by’umwuka ndetse n’imibereho myiza y’abaturage."
Ati "Perezida yemera ko guverinoma ari ikintu Imana isobanura kugira ngo habeho gahunda n’iterambere muri sosiyete, kugira ngo abantu batere imbere."
“Nko muri Malawi, we yumva ko inzego za Leta zitakoze neza kandi nkana mu myaka 25 ishize kugira ngo zidatanga serivisi, we ubu ariho nk’umuntu witanga kugira ngo abikore."
Chakwera ni umugabo wakuriye hanze y’Umurwa Mukuru Lilongwe, se akaba yari umwigisha mu rusengero kandi wagiye ashinga insengero zitandukanye.
Mu mashuri ye yisumbuye, yari umwana wakundaga kwigana imvugo y’umwarimu we w’umunyamerika, ariko mbere yabanje kugira icyifuzo cyo kuba umuganga.
Ubwo yari mu mashuri, yavuze ko yahuye n’Imana, ndetse itangira kuyobora ubuzima bwe ku murimo wayo.
Nyuma yo gutorwa, Chakwera yagize ati "Iyi Malawi nshya ni inzu yawe kandi igihe cyose nzaba ndi perezida, izaba inzu nawe uzatere imbere."

TANGA IGITEKEREZO