Iki kigo cyashinzwe n’abasore babiri bo muri Nigeria, Nathan Nwachuku w’imyaka 22 na mugenzi we Maxwell Maduka w’imyaka 24.
Nathan Nwachuku yasobanuriye ikinyamakuru TechCrunch cyibanda ku nkuru zirimo iz’ikoranabuhanga, ko igitekerezo cyo gukora iri koranabuhanga cyavuye ku kibazo yabonye urubyiruko rwinshi ruhura na cyo muri Afurika gituma rudindira mu iterambere.
Yavuze ko Afurika yuzuye amahirwe menshi nk’umugabane uri gutera imbere ariko hakiri ikibazo cy’ibibazo by’umutekano muke, iterabwoba n’ibindi nk’ibyo.
Mu gukemura icyo kibazo yafatanyije n’inshuti ye Maxwell Maduka, bashinga ‘Terra Industries’, ikigo gikora ikoranabuhanga n’ibikoresho bifasha igihugu kumenya ahari ibikorwa byahungabanya umutekano ndetse n’uburyo bwo kubihagarika.
Iki kigo kugeza ubu kimaze gukusanya miliyoni 11,75$ yo kugifasha kwagura ibikorwa byacyo.
Nwachuku yavuze ko intego yabo ari uko ibikorwa byabo bigera muri Afurika hose.
Ati “Intego yacu ni ukubaka ikigo cya mbere cy’ubwirinzi nyafurika, gukora ibikoresho bikoreshwa mu bwirinzi n’ubundi buryo bwo kurinda ibikorwaremezo n’indi mitungo kamere.”
Iki kigo ahanini kigizwe na benshi mu bahoze ari abasirikare, gikora drones zirasa kure n’izirasa hafi, iminara y’ikoranabuhanga icunga umutekano na drones zicunga umutekano yaba izo ku butaka n’izo mukirere.
Gikoresha ikoranabuhanga rya ArtemisOS risuzuma ahantu hose ko nta kintu cyahungabanya umutekano gihari, aho kibonetse iri koranabuhanga rihita rimenyesha inzego z’umutekano zose bikorana.
Nwachuku asobanura ko iki kigo cyabo kigamije kugabanya uburyo ibihugu byo muri Afurika bikomeza kwishingikiriza ku makuru y’ubutasi bihabwa n’ibihugu by’amahanga nk’u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi.
Ati “Dushaka gushyira uburinzi bw’umutungo w’umugabane n’ibikorwaremezo byawo mu biganza bya Afurika.”
Nwachuku yavuze ko kuri ubu barinze ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 11$ birimo ibya leta n’iby’abantu ku giti cyabo nk’ibirombe, inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!