00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya Afurika y’Epfo na Amerika bishobora kujya irudubi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2026 saa 07:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bwa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko igihugu cye kigomba kwitegura ko umwuka mubi na Amerika ushobora gukomeza kwiyongera, mu gihe ibihugu byombi bikomeje kudahuza ku bibazo birimo politiki z’imbere mu gihugu n’imibanire mpuzamahanga.

Lamola yavuze ko Washington ikomeje kunenga uburenganzira bwa Afurika y’Epfo bwo kwishyiriraho politiki zayo, aho yagarutse ku bibazo birimo gahunda yo kuzamura ubukungu bw’Abirabura (Black Economic Empowerment), ivugururwa ry’imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’itegeko ryerekeye gufata ubutaka ku nyungu rusange hatabayeho gutanga ingurane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Afurika y’Epfo, Minisitiri Lamola yavuze ko igihugu cye kitakwemera igitutu cyo guhindura politiki zacyo zishingiye ku mateka n’inyungu z’abaturage bacyo. Yagaragaje ko hari impungenge ko impaka hagati y’ibihugu byombi zishobora kugira ingaruka ku bufatanye mu bukungu n’imibanire isanzweho.

“Afurika y’Epfo igomba kwitegura ibihe bikomeye bishoboka, kuko ukuri guhari ari uko hari abifuza ko tubegurira ububasha ku bibazo bijyanye na gahunda yo guteza imbere Abirabura mu bukungu (BEE), ku bijyanye n’ivugurura ry’ubutaka, cyane cyane gufata ubutaka ku nyungu rusange nk’uko biteganywa n’Itegeko rigena iby’ingura. Hari kandi ibindi bibazo byinshi bireba ububasha bw’igihugu, kandi abaturage ba Afurika y’Epfo ndetse n’inzego z’igihugu bafite ubushobozi bwo kubikemura no kubigiramo uruhare, harimo na politiki yacu bwite y’ububanyi n’amahanga; politiki y’ububanyi n’amahanga ishyira imbere amahoro n’uburenganzira bwa muntu, nk’uko bigaragara mu Ihame ry’Umuryango w’Abibumbye.”

Lamola yavuze ko Afurika y’Epfo izakomeza kurengera ubusugire bwayo bwo kwishyiriraho politiki zayo z’ububanyi n’amahanga no gufata ibyemezo bihuje n’Itegeko Nshinga ndetse n’inyungu z’Abanyafurika y’Epfo. Yongeyeho ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’ibindi bihugu hashingiwe ku bwubahane no kutivanga mu miyoborere y’abandi.

Lamola ayoboye intumwa za Afurika y’Epfo zagiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira inama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA). Muri urwo rugendo, Minisitiri Lamola afite kandi gahunda yo kugirana ibiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n’abadipolomate bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Umubano wa Afurika y’Epfo na Amerika umaze igihe urangwa n’ibiganiro ku ngingo zitandukanye, cyane cyane izerekeye ubucuruzi, uburenganzira bwa muntu, politiki z’ubukungu ndetse n’imyanzuro Afurika y’Epfo ifata ku bibazo mpuzamahanga.

Lamola yashimangiye ko nubwo hari ibyo ibihugu byombi bitumvikanaho, Afurika y’Epfo izakomeza gushaka inzira z’ibiganiro, ariko idateshutse ku mahame yayo n’ubusugire bw’igihugu no kwifatira ibyemezo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Afurika y'Epfo, Ronald Lamola yavuze ko umubano w'igihugu cye na Amerika ushobora kujya irudubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages