00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi mu mbwirwaruhame Tshisekedi yavuze arahira

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 January 2019 saa 07:46
Yasuwe :

Tariki ya 24 Mutarama 2019 yanditse amateka mashya kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ntizajya izirikanwa gusa nk’iyo igihugu cyaboneyeho Perezida wacyo wa gatanu, Félix Tshisekedi, ahubwo ni n’urwibutso ku ihererekanyabutegetsi rya mbere ryabaye mu mahoro.

Kuri uyu munsi nibwo Tshisekedi w’imyaka 55 yarahiriye kuyobora RDC, asimbuye Joseph Kabila w’imyaka 47 wari umaze imyaka 18 ayiyoboye kuko yagiye ku butegetsi asimbuye se, Laurent-Désiré Kabila, mu 2001 nyuma y’iminsi 10 yishwe.

Mu mbwirwaruhame yatangiye mu muhango wo kurahira, wabereye mu Ngoro ya Perezida i Kinshasa, Tshisekedi yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo kubaka RDC ishingiye ku musingi w’ubumwe, amahoro, umutekano n’ibindi.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ku wa 24 Mutarama 2019 ari umunsi w’amateka kuri Congo. Ni nyuma y’amahitamo y’abaturage yo gutora Perezida binyuze muri Demokarasi ndetse bigakurikirwa no guhererekanya ubutegetsi na Kabila mu mahoro.

Igihugu kizira amacakubiri

Perezida Tshisekedi yavuze ko atari igihe cyo kwishimira ko hari umuturage uhanganye na mugenzi we ahubwo yiteguye kubona Congo nk’igihugu cyunze ubumwe.

Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo twubaka, ntabwo izaba iy’amacakubiri cyangwa ishingiye ku moko. Tuzubaka Congo ikomeye ku mico itandukanye ifite ariko ishingiye ku gihugu kimwe, Congo ireba ku iterambere ryayo mu mahoro n’umutekano.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko urugamba bagiye kurwana nyuma yo guhererekanya ubutegetsi ari uguharanira imibereho myiza ya buri muturage wa Congo.

Gushimira abaharaniye ubwigenge

Tshisekedi Yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba bwa mbere habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro hagati ya Perezida watowe ucyuye igihe n’umushya nyuma y’imyaka 59 igihugu kibonye ubwigenge.

Yagarutse ku ntwari z’igihugu zagize uruhare mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwacyo, avuga ko ubwitange bw’abaruguyemo buzahora bwibukwa.

Yavuzemo Joseph Kasavubu wabaye Perezida wa Mbere wa Congo, Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe, Joseph Désiré Mobutu, Laurent Désiré Kabila n’abandi baharaniye ubumwe n’ubwigenge bwa Congo.

Ishimwe ku bakandida biyamamaje

Perezida Tshisekedi yashimiye abakandida bose biyamamaje mu matora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, abayagizemo uruhare, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Abataragize amahirwe yo gutsinda yabasabye kuzongera kugerageza amahirwe nyuma ya manda y’imyaka itanu yatsindiye nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya.

Yijeje Martin Fayulu utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila na Emmanuel Ramazani Shadary wari watanzwe n’ishyaka ryari riyoboye igihugu bari bahanganye gukomeza gukorana hagamijwe kugeza Congo ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Gufungura imfungwa za Politiki

Perezida Tshisekedi yavuze ko inshingano ahawe zitoroshye azita cyane ku kurandura ubukene, guharanira amahoro, guteza imbere icyaro no gahangira akazi urubyiruko. Yijeje no gukora impinduka mu gihe cya vuba zirimo kurekura imfungwa za politiki.

Tshisekedi yavuze ko muri manda ye, azaha buri muturage uburenganzira bwe, kandi akarandura amacakubiri n’icyayahembera cyose.

Sinenga ibyakozwe na Kabila

Tshisekedi yavuze ko atita ku guha amanota cyangwa kunenga ibyakozwe na Joseph Kabila, umwe mu bantu bahanganye mu buzima bwe bwa Politiki.

Yamushimiye byinshi yagejeje kuri Congo no kuba yemeye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Mu bindi, Perezida Tshisekedi yanavuze ko Congo izakomeza kwagura umubano n’amahanga, ihereye mu Karere iherereye, muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Yavuze ko mu miyoborere ye azagera ikirenge mu cy’umubyeyi we, Etienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC mu 1997, afata ko politiki ye yahaye igihugu icyerekezo cyiza.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ku ngoma ye azaha uburenganzira busesuye itangazamakuru.

Félix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka itanu iri imbere
Félix Tshisekedi yabaye Perezida wa gatanu uyoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Félix Tshisekedi na Joseph Kabila wabaye Perezida wa mbere muri RDC uhererekanyije ubutegetsi mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages